Friday, September 18, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Iran yigambye kurasa ubwato bwari butwaye Peteroli bwari bufite ibendera rya Togo

Iran yigambye kurasa ubwato bwari butwaye Peteroli bwari bufite ibendera rya Togo

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyarashe ubwato bwari butwaye ibikomoka kuri peteroli bwari bufite ibendera rya Togo, bwageragezaga kunyura mu muhora wa Hormuz mu buryo butemewe.

Mu itangazo ryabo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Nzeri 2026, rigatangazwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran, IRNA, igisirikare mpinduramatwara cya Iran cyavuze ko ubwato bwitwa bw’ibikomoka kuri Peteroli bwarashwe bugahita bushya.

Itangazo ry’iki gisirikare cya Iran rivuga ko ubwo bwato bwari bugerageje kunyura muri iyo nzira ya Hormuz mu buryo butemewe.

Bagize bati “Ubwato bwa peteroli, bwari bufite ibendera rya Togo, bwaribasiwe ndetse burafatwa nyuma y’uko umuriro wadutse muri bwo.”

Iki gikorwa cyabereye mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu gice cy’Inzira y’Amato ya Hormuz, ahanyura igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli bitwarwa mu nyanja.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu nyanja, UKMTO, cyari cyatangaje ko habaye “impanuka cyangwa igikorwa cy’umutekano” mu Nzira y’Amato ya Hormuz.

UKMTO yavuze ko icyo gikorwa cyabereye ku birometero hafi 29,5 uvuye ku nkombe, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Khasab muri Oman.

Icyakora, icyo kigo nticyatangaje amakuru arambuye ku bwato bwari bwagize ikibazo, ku buryo bitaramenyekana neza niba ari bwo bwato Iran yavuze ko yarashe kandi ikanafata.

Inzira y’Amato yo mu nkomane ya Hormuz ni imwe mu nzira zikomeye ku isi mu gutwara peteroli n’ibindi bikomoka kuri yo, bituma ibibazo by’umutekano muri ako gace bikurikiranwa cyane n’amahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + seven =