Nyuma yuko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB rusinyanye amasezerano y’imikoranire n’amakipe abiri y’i Los Angeles arimo LA Clippers ikina muri NBA, abakinnyi b’iyi kipe bahise batangira kwambara imyambaro yamamaza ‘Visit Rwanda’.
Ni amasezerano yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025 n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwavuze ko uretse LA Clippers, aya masezerano yanasinywe n’ikipe ya Los Angeles Rams yo ikina muri shampiyona ya NFL (National Football League), zombi z’i Los Angeles.
Ni amasezerano yatumye u Rwanda rwongera kwandika amateka, kuko rubaye Igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika, kigiranye imikoranire mu bijyanye n’ubukerarugendo muri NBA na NFL.
Binyuze muri aya masezerano, hazabaho ibikorwa binyuranye bigamije guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda, aho biteganyijwe ko hazubakwa hakanavugururwa bimwe mu bibuga by’uyu mukino.
Hazanabaho imikorenire mu gutoza abatoza ba Basketball bo mu Rwanda byumwihariko abakiri bato, aho hazajya habaho abajya gutorezwa i San Diego buri mwaka, ndetse ikipe ya LA Clippers na yo ikazajya yohereza abatoza b’urubyiruko gutanga amahugurwa mu Rwanda agamije kuzamura impano.
Byumwihariko kandi Visit Rwanda izaba umuterankunga mpuzamahanga mu by’ubukerarugendo, aho izajya igaragara muri Sitade ya Los Angeles Rams, iya SoFi Stadium ndetse na Hollywood Park, zisanzwe ziri mu bikorwa remezo bigari byakira imikino inyuranye byubatse mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Abakinnyi b’ariya makipe kandi bazajya bambara umwambaro wamamaza gahunda ya Visit Rwanda, aho ndetse aba mabere bayigaragayemo, dore ko n’abakinnyi ba LA Clippers bamaze kwambara uyu mwambaro.
RADIOTV10