Iserukiramuco ryigeze kumanura mu Rwanda icyamamare ku Isi riragarutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iserukiramuco ryigeze gutumirwamo umuhanzi w’icyamamare La Fouine, wanataramiye Abaturawanda bakanyurwa, ryabaye muri Nzeri umwaka ushize, rigiye kongera kubera i Kigali.

Ierukiramuco Africa in Colors, biteganyijwe ko rizaba ku wa 7-11 Nzeri 2023, rikazitabirwa n’abazaba baturutse mu bihugu birenga 40 byo ku Isi yose.

Izindi Nkuru

Raoul Rugamba uri mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri serukiramuco, avuga ko baritekereje bagendeye ku buryo imyidagaduro muri Afurika itaratangira kubyazwa umusaruro uhagije, ndetse n’abayihuriyemo usanga badafite uburyo bwo guhuza imbaraga.

Iri serukiramuco ryabereye bwa mbere mu Rwanda mu 2020, mu 2021 ribera mu Bufaransa mu gihe umwaka ushize ryongeye kubera i Kigali ryitabirwa n’abahanzi batandukanye bari bayobowe na La Fouine.

Uretse La Fouine, iri serukiramuco ryagiye ryitabirwa n’abantu b’amazina akomeye nka Kareem Biggs Burke , mubyara wa Jay-Z uri no mu buyobozi bwa Roc Nation, sosiyete y’uyu muraperi.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru