Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi bakomeye

radiotv10by radiotv10
06/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Isesengura: Inyungu z’u Rwanda ku nama P.Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi bakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu byo muri Caraibe, yahuriyemo n’abayobozi mu nzego zo hejuru muri America na Korea n’ahandi ku Isi. Abahanga muri Politike Mpuzamahanga bavuga ko ari andi mahirwe Igihugu kiba kigize yo kuganira n’ibindi no kureshya abashoramari.

Mu masaha y’igitondo cya Kigali ni bwo amakuru yemejwe ko Perezida Kagame yageze i Port of Spain, Umurwa Mukuru w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago.

Umukuru w’u Rwanda yagiye nk’umwe mu batumirwa b’imena mu birori byo kwizihiza imyaka 50 umuryango w’ibihugu 15 bimaze bishinzwe Umuryango w’Ibirwa biri mu Nyanja ya Caraibe. Aho ni hagati Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ibihugu bya Amerika y’epfo bikora kuri iyo nyanja.

Muri iyo saburkuru y’uyu muryango yanahuriranye n’inama ya 45 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Ibihugu bigize uyu Muryango; Perezida Kagame yahuriyeyo n’Abayobozi b’Ibihugu bikomeye nka Antony J Blinken; Umunyamabanga wa Leta Zunwe Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Intebe wa Korera, HAN Duck-Soo.

Hariyo kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Patricia Janet Scotland.

Alexis Nizeyimana, umuhanga muri politike mpuzamahanga, avuga ko buri umwe muri abo bahuriye muri ibi Birwa afiteyo inyungu mu izina rw’urwego ahagarariye.

Ati “Uriya muryango ugizwe n’ibirwa cyangwa ibihugu cumi na bitanu (15) rumva ko kujya muri iriya nama, ni amahirwe Igihugu kiba kigize yo kuganira n’Abakuru b’Ibihugu benshi icayarimwe.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kwibaza ngo biramari iki kubera ko wumva ari ibirwa utazi” Ariko nawe ubabwiye Igihugu cyacu bashobora kutakimenya kandi cyo kiri ku Mugabane. Nko kuri Amerika biriya birwa birimo ibirindiro by’ingabo zabo. Biriya birwa kandi bigira uruhare runini mu bucuruzi. Hariyo abakire benshi bo muri ibi Bihugu bashoyeyo imari, hariyo n’ubukerarugendo buteye imbere. Ntibyagutangaza wumvise mu minsi iri imbere u Rwanda rugiranye na bo amasezerano y’ingendo zo mu kirere. Hariyo inyungu za dipolomasi n’izubucuruzi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje kuri iyi mikoranire muri Mata 2022, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica.

Icyo gihe yagize ati “Afurika n’umuryango wa Caraibe bagomba gukorana mu guteza imbere intego iyi miryango ihuriyeho kandi itanga inyungu. Imihindagurikire y’ikirere n’urwego rw’ubuzima; ni ingero ebyiri zihutirwa. Iyi miryango ntabwo igomba guhuzwa n’undi muntu. Abadipolomate bacu bahurira i New York, Londres n’i Geneve. Ntakibazo mbifitiho, ariko byakabaye bikorwa mu bundi buryo. Hagomba kubaho n’uburyo bufasha abaturage gukorana by’umwihariko urubyiruko n’abihangira imirimo.”

Ibi birwa 15 bifite abaturage batarenze miliyoni 16, abagera kuri 60% yabo bari munsi imyaka 30. Imikoranire n’uwo muryango ishobora kubyara amahirwe menshi mu ishoramari no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba ari n’amahirwe akomeye ku rubyiruko ruhanganye n’ubushomeri.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro kuri uyu wa Gatatu

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − five =

Previous Post

DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

Next Post

PM Ngirente yagoroye iby’iterambere rya Koperative ryari ryarutishijwe imibereho y’abaturage

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
PM Ngirente yagoroye iby’iterambere rya Koperative ryari ryarutishijwe imibereho y’abaturage

PM Ngirente yagoroye iby'iterambere rya Koperative ryari ryarutishijwe imibereho y’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.