Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

radiotv10by radiotv10
16/11/2024
in MU RWANDA
0
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda, kimwe n’Umuryango w’Abibumbye, bombi bahuriye ku ntego yo kurandura Virus itera SIDA mu mwaka wa 2030, hagendewe kuri gahunda yiswe ’95-95-95’. Gusa imibare y’abandura bashya mu Rwanda ikomeza kugaragara mu rubyiruko, bishobora kuba ihurizo ritoroshye.

Ibyo biteganyijwe kugerwaho binyuze muri gahunda yo kuba 95% bazaba baripimishije Virusi itera SIDA, muri abo bipimishije, 95% byabo bakaba bari ku miti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA, abo bari ku miti na bo 95% byabo bakaba batagishobora kwanduza abandi.

Ikibazo umuntu yakwibaza, uburyo bwose bwakunze gukoreshwa mu rugamba rwo kurwanya iyi Virusi mu Rwanda guhera mu myaka ya za 2000, buracyahari?

Dr Rwibasira Garcan, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA, mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ati “Iyo tureba mu mibare tubona ko kugera nko mu mwaka w’1999, icyizere y’ubuzima cyari ntacyo bitewe n’uko nta miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA Igihugu cyari gifite, hakiyongeraho ubumenyi bucye Abanyarwanda bari bafite kuri iyo ndwara.”

Dr Garcan akomeza avuga ko “hashyizweho uburyo butandukanye, ibyapa ku mihanda bikangurira Abanyarwanda kwirinda iyi Virusi no kuyibasobanurira.”

Ibikorwa byamamaze nk’ibyapa byashyizwe ahantu hose hashobora guhurira abantu, hashyirwaho uburyo bwo gufasha abantu kubona udukingirizo mu buryo buboroheye, hashyirwaho ibigo bihuriza hamwe urubyiruko bizwi nka Centre de Jeune, ibyafashije cyane mu rugamba rwo guhangana na Virusi Itera SIDA. Nyamara ibyinshi muri ibi ntabigihari nkuko mbere byari bimeze.

Umusaruro wabaye uwuhe?

Nubwo kugeza ubu inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko Virusi itera SIDA irimo igenda itsindwa, ariko umubare munini w’abayandura ni urubyiruko.

Hari abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kayonza, mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko aka kazi bakora ngo kabamo amafaranga menshi, ibituma bamwe banashukwa na yo, bakisanga bishoye mu bikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Bagaragaza ko nta ruhare na rumwe Leta igira ngo ibafashe nibura no kuba babona n’utwo dukingirizo aho bakorera, kandi nyamara iyo bariye bagahaga, mu nda, umubiri wabo na wo wumva wifuje mu buriri.

Si aha gusa kuko na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye, mu birometero bitageze no kuri bibiri uvuye ku kigo cy’urubyiruko cyahoze cyitwa Centre Dushishoze, na bo bvuga ko utavuye ku ishuri ngo ujye kuri icyo kigo udashobora kugira ahandi ubona amakuru ajyanye na Virusi itera SIDA.

Leta yarajenjetse

Usibye aho, no mu bice bitandukanye by’imijyi nka Kigali, Huye, Gisenyi muri Rubavu n’ahandi, abaturage barataka kutabonera igihe udukingirizo, ibituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nyamara aba banyarwanda bararira kutabona udukingirizo, mu gihe Inzego z’ubuzima mu Rwanda zo zivuga ko nibura ku mwaka hatangwa udukingirizo dusaga miliyoni enye, tugakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Gusa, abiganjemo urubyiruko ntibabura gutaka ko ntatwo babona, ahubwo bagasaba ko Leta yatwongera, kandi tugashyirwa henshi hahurira abantu benshi.

Ibi biriyongeraho kuba nta nama cyangwa ibiganiro inzego z’ubuzima zijya zikora ngo zihurize hamwe abantu zibibutse ko ntaho SIDA yagiye, nkuko Abanyarwanda batandukanye babivuga.

Ibi bishobora guhita bikwereka uko urugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA ruhagaze mu Rwanda; gusa, inzego z’ubuzima zivuga ko nyuma yaho u Rwanda ruboneye imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, byanagabanyije cyane umubare w’abandura ku buryo hari icyizere.

Ese imibereho y’abafite ubwandu yo iratanga icyizere muri uru rugamba?

Mu mwaka w’2022, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi, bagaragarije itangazamakuru ko ifu y’igikoma bahabwaga yahagaritswe badasobanuriwe impamvu, ibyabagizeho ingaruka bitewe n’uko kunywa iyi miti batariye ngo byatumaga bamererwa nabi, bagahitamo kuyihagarika.

Icyo gihe bavugaga ko ababarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe muri abo bafata imiti, bakanahabwa ifu y’igikoma cya SOSOMA, ariko abo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ntibahabwe iyi fu y’igikoma.

Aba baturage, bashimangiraga ko muri aba bo mu cyiciro cya kabiri badahabwa iyi fu, abenshi ari abatishoboye kabone n’ubwo babarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Ibi, ntibishobora gufasha guhangana muri uru rugamba, ahubwo birongerera imbaraga iyi virusi, kuko iyi miti ikenera na nkunganire ariyo mirire y’uyifata.

Imibare iti iki?

Ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2022, bugaragaza ko urubyiruko n’abagore aribo bantu bibasiwe cyane na Virusi itera SIDA.

Ibi nabyo bishobora kuba bishingiye ku mibereho y’uru rubyiruko rwa ntaho nikora, ituma bishora mu bikorwa by’ubusambanyi buhumyi.

Imibare y’abanduye SIDA mu Rwanda itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana bakaba 94%. Bivuze ko 6% banduye SIDA badafata imiti kandi barahari ndetse bashobora gukongeza abandi.

Dr Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi muri Porogaramu ya VIH/SIDA muri RBC, avuga ko imibare bafite yerekana ko ku mwaka mu Rwanda handura abantu bashya bagera ku bihumbi bitanu, aho 33% yabo baba ari urubyiruko. Bivuze ko nibura ku mwaka handura abantu 1500 bari muri iki cyiciro cy’urubyiruko.

Mu gihe urubyiruko ari rwo Rwanda rw’Ejo runafite igihe kinini cyo kuba mu buzima buri imbere, ariko bakaba ari bo bibasiwe n’iki cyorezo, byumvikana nk’ibishobora kubyara ihurizo risaba imibare myinshi yo kugira ngo intego yo kurandura iyi Virusi igerweho.

Ese koko imbaraga zirimo gukoreshwa mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA zirahagije?

Dr. Ikuzo Basile ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, asobanura ko nta byuho biri muri gahunda yo kurwanya iki cyorezo, kuko uyu munsi aho isi igeze, ibintu byose biri kwifashisha ikoranabuhanga, bityo ngo n’inzego za Leta zigomba guhindura uburyo bwo gukoramo ubukangurambaga, hashingiwe ku cyerekezo isi irimo.

Ati: “uyu munsi ntibikiri ngombwa ko tunyuza ubutumwa bwose ku byapa, kuko hashyizweho uburyo bwinshi bwo kugeza ubutumwa kuba dushaka ko bugeraho. Hari izo mbuga nkoranyambaga kandi abenshi bazikoresha ni urwo rubyiruko, hakaba amaradiyo dushobora kuyuzaho ubwo butumwa kuko mu gihugu kugeza ubu dufite amaradiyo arenga 30, aho hose dufite ubushobozi bwo kuhanyuza ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda icyorezo cya Virusi Itera SIDA, kandi rwose mu buryo bw’imibare ibi turabona bitanga umusaruro.”

Uyu muyobozi, avuga ko bitandukanye no mu myaka y’1997 aho Virusi itera SIDA yicaga umubare munini w’abanyarwanda bitewe n’uko nta bushobozi bwari buhari, uyu munsi u Rwanda rwakoze ibishoboka byose imiti igabanya ubukana ku bwanduye ikaboneka, kimwe n’ishobora kugabanya ibyago byo kwandura.

Ashimangira ko ibi byose bikomatanyije, kandi buri muturarwanda wese akumva ko Virusi Itera SIDA ari icyorezo akwiriye kurwanya yivuye inyuma, nta kabuza intego u Rwanda rwiyemeje ruzayigeraho.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one − one =

Previous Post

Nyaruguru: Batangiye gutaka inzara bagaragaza n’impamvu ishobora kubabaho karande

Next Post

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Related Posts

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Moving to a new place can feel overwhelming, especially when you’re doing it by yourself. From packing your things to...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier
MU RWANDA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.