Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
22/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ishyaka PDI ryasobanuye impamvu bwa mbere ryatanze kandidatire ritisunze RPF-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, ryatanze abakandida ku myanya y’Abadepite, rivuga ko icyatumye ribikora ku nshuro yaryo ya mbere ritari kumwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ari uko rimaze gukura, riti “twaracutse.”

Byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka PDI, Ambasaderi Fatou Harelimana ari na we washyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, urutonde rw’abazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Ambasaderi Fatou Harelimana yavuze ko ari ubwa mbere iri shyaka ritanze kandidatire ritari kumwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, kandi ko rifite icyizere ko rizabona imyanya.

Agaruka ku cyo iri shyaka rishingiraho iki cyizere, Amb. Fatou Harelimana yagize ati “Twariyubatse nka PDI. Mukunda kuvuga ngo turi ku mugongo…Oya, twacutse twahisemo noneho gutanga kandidatire twenyine kubera ko tubona ubushobozi Igihugu cyaduhaye.”

Visi Perezida wa Kabiri wa PDI, avuga ko ubwo bushobozi iri shyaka ryahwe n’Igihugu, bwatumye rigira abarwanashyaka mu bice bitandukanye by’Igihugu, ku buryo bizeye ko bazarishyigikira mu matora.

Avuga kandi ko muri abo bayoboke, harimo n’abafite ubunararibonye n’ubushobozi bukenewe mu buyobozi bw’u Rwanda, ku buryo iri shyaka ryizeye ko Abanyarwanda babagirira icyizere bakabatora, kuko n’ubundi hari abo bamaze kukigirira bakabatora mu myanya inyuranye.

Ati “Dufite abayoboke ba PDI bari mu myanya itorerwa ndetse idahagarariwe n’imitwe ya Politiki ariko Abanyarwanda bakabagirira icyizere bakabatora. Aka kanya tuvugana dufite abayoboke ba PDI kubera imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu bize baraminuza. Dufitemo abadogiteri, dufite abafite PhD, za Masters, abagore n’urubyiruko,…tubona ibyo byose biduha amahirwe yo kugira ngo dutere intambwe twiyamamaze twenyine.”

Ambasaderi Fatou Harelimana avuga kandi ko iyi miyoborere myiza y’Igihugu yatumye Abanyarwanda bose bakura mu bushishozi, ku buryo bizeye ko bazashishoza bakareba ko no mu bagize iri shyaka harimo abatanga umusanzu mu kubaka Igihugu, bakazabatora.

Ubwo Fatou Harelimana na bamwe mu barwanashyaka ba PDI bari bageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora
Bari bitwaje kandidatire z’abazahatanira imyanya y’Abadepite

Ambasaderi Fatou yavuze impamvu bahisemo gutanga kandidatire batisunze RPF-Inkotanyi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Umufaransa bitagendekeye neza akigera i Burundi yavuze ibyo iki Gihugu cyagereranywaho n’u Rwanda n’ibitagereranywa

Next Post

Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.