Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ishyaka ridashyigikiye gahunda u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ryanavuze kuzayihagarika ryatsinze amatora

radiotv10by radiotv10
05/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze icyo azakora kuri gahunda bufitanye n’u Rwanda naramuka atowe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka ry’Abakozi [Labour Party] mu Bwongereza, ryatsinze amatora rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bihita binatuma Sir Keir Rodney Starmer uriyoboye, ahita asimbura Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu watsinze amatora yigeze kuvuga ko natorwa azasesa amasezerano u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ijyanye n’abimukira.

Ni nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, yasize iri shyaka ry’Aba-Labour ritsinze ku majwi ari hejuru ya 326 kuri 650, bituma rigira imyanya 410 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibi byahise biha amahirwe Keir Rodney Starmer uyobora Labour Party guhita aba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, agasimbura Rishi Sunak bari bamaze igihe bahanganye.

Nyuma y’uko ishyaka rye ritsinze aya matora rusange, Keir Rodney Starmer yagize ati “Iri joro abantu bari hano n’ahandi hose mu Gihugu, barabivuze kandi biteguye impinduka, mu guhagarika Politiki yo yo kwigaragaza, tukagarura Politiki ikorera rubanda.”

Yakomeje agira ati “Impinduka zitangiye aka kanya…Mwaratoye. Ni cyo gihe natwe tukayobora.”

Rishi Sunak na we yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we ugiye kumusimbura, aho yagize ati “Ubutegetsi buzahinduka mu mahoro asesuye kandi hakurikijwe amategeko, hamwe n’ubushake mu nguni zose.”

Sunak yakomeje agira ati “Hari byinshi nize kandi nzakomeza kureberaho, kandi ndishyira ku mutwe intsinzwi mu izina ry’Abakandida b’Aba- Conservative…Mumbabarire.”

Keir Rodney Starm na Rishi Sunak bakunze guhangana muri politiki nk’uko bisanzwe muri Politiki y’u Bwongereza, aho bahanganishaga ibitekerezo mu Nteko Ishinga amategeko, ku mirongo migari y’iki Gihugu cy’u Bwongereza.

Keir Rodney Starm wakunze kugira ibyo anenga Rishi Sunak, muri Gicurasi uyu mwaka, yanagarutse ku masezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, avuga ko atayashyigikiye, ndetse ko naramuka atorewe uyu mwanya yatsindiye, azahita ayasesa.

Uyu muyobozi wa Labour Party watangaje ibi ubwo aya masezerano yari amaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, yavugaga ko ubu atari bwo buryo buboneye bwo guca intege abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ko u Bwongereza bwakora byize birenze ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 18 =

Previous Post

U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano

Next Post

J.K. Rowling Is Shutting Down Readers Who Burned All Their Harry Potter Books

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

J.K. Rowling Is Shutting Down Readers Who Burned All Their Harry Potter Books

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.