Ishyaka ry’Abakozi [Labour Party] mu Bwongereza, ryatsinze amatora rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bihita binatuma Sir Keir Rodney Starmer uriyoboye, ahita asimbura Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu watsinze amatora yigeze kuvuga ko natorwa azasesa amasezerano u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ijyanye n’abimukira.
Ni nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, yasize iri shyaka ry’Aba-Labour ritsinze ku majwi ari hejuru ya 326 kuri 650, bituma rigira imyanya 410 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi byahise biha amahirwe Keir Rodney Starmer uyobora Labour Party guhita aba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, agasimbura Rishi Sunak bari bamaze igihe bahanganye.
Nyuma y’uko ishyaka rye ritsinze aya matora rusange, Keir Rodney Starmer yagize ati “Iri joro abantu bari hano n’ahandi hose mu Gihugu, barabivuze kandi biteguye impinduka, mu guhagarika Politiki yo yo kwigaragaza, tukagarura Politiki ikorera rubanda.”
Yakomeje agira ati “Impinduka zitangiye aka kanya…Mwaratoye. Ni cyo gihe natwe tukayobora.”
Rishi Sunak na we yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we ugiye kumusimbura, aho yagize ati “Ubutegetsi buzahinduka mu mahoro asesuye kandi hakurikijwe amategeko, hamwe n’ubushake mu nguni zose.”
Sunak yakomeje agira ati “Hari byinshi nize kandi nzakomeza kureberaho, kandi ndishyira ku mutwe intsinzwi mu izina ry’Abakandida b’Aba- Conservative…Mumbabarire.”
Keir Rodney Starm na Rishi Sunak bakunze guhangana muri politiki nk’uko bisanzwe muri Politiki y’u Bwongereza, aho bahanganishaga ibitekerezo mu Nteko Ishinga amategeko, ku mirongo migari y’iki Gihugu cy’u Bwongereza.
Keir Rodney Starm wakunze kugira ibyo anenga Rishi Sunak, muri Gicurasi uyu mwaka, yanagarutse ku masezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, avuga ko atayashyigikiye, ndetse ko naramuka atorewe uyu mwanya yatsindiye, azahita ayasesa.
Uyu muyobozi wa Labour Party watangaje ibi ubwo aya masezerano yari amaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, yavugaga ko ubu atari bwo buryo buboneye bwo guca intege abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ko u Bwongereza bwakora byize birenze ibi.
RADIOTV10