Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze icyo azakora kuri gahunda bufitanye n’u Rwanda naramuka atowe

radiotv10by radiotv10
11/05/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze icyo azakora kuri gahunda bufitanye n’u Rwanda naramuka atowe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hategerejwe koherezwa mu Rwanda abimukira ba mbere bazaturuka mu Bwongereza, umuyobozi w’Ishyaka riyoboye andi atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi muri iki Gihugu cy’i Burayi, yavuze ko natsinda amatora azahita ahagarika aya masezerano.

Impaka kuri aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza zirakomeje nubwo ntacyo zishobora guhindura ku cyemezo cy’Inteko Zishingamategeko z’Ibihugu byombi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iherutse kwemeza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye ku bantu bahunze Ibihugu byabo bakerekeza mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko, kimwe n’Inteko y’u Rwanda na yo yemeje amasezerano y’Ibihugu byombi.

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza zatangiye gushakisha abantu bari ku rutonde rw’abagomba kurizwa indege ya mbere igomba kwerecyeza i Kigali mu Rwanda.

Nubwo hasigaye kumenya umunsi iyi ndege izahaguruka; ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe n’irya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak; riremera ko nta bundi buryo bashobora gukoresha badindiza uyu mugambi, icyakora rivuga ko nirifata ubutegetsi rizahita risesa iyi mikoranire imaze imyaka ibiri ishyiriweho gukemura ikibazo cy’abimukira.

Sir Keir Rodney Starmer uyobora iri shyaka, yagize ati “Ikibazo gihari ni ukwibaza niba aya masezerano ya Minisitiri w’Intebe yagiranye n’u Rwanda ashobora gukemura iki kibazo. Ndatekereza ko atari byo. Sinshidikanya ko indege ziteguye kubajyana, sinshidikanya kandi ko bitazatanga umusaruro. Ibyo ni politike gusa. U Bwongera bushobora gukora ibirenze ibyo. Twe tuzabihindura, tuzashyiraho uburyo bwo kurinda imipaka yacu; hanyuma duhagarike aya masezerano burundu. Amategeko yacu agomba guhuzwa no kurengera uburenganzira bwa muntu.”

Nubwo iri shyaka rishinja aya masezerano kunyuranya n’uburenganzira bwa muntu; hari umudepite uvuga ko ari yo asigasira ubwo burenganzira kandi mu buryo burambye.

Yagize ati “Iyo bigeze ku ngingo yo gukumira ubwato; havuka indi ngingo y’uburenganzira bwa muntu. Niba hari uburenganzira bwa muntu bubaho; ubwo kubaho ni bwo bwa mbere. Ni yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo gufata abijandika mu bikorwa bishyira ubuzima mu kaga, ndetse n’abari mu Gihugu cyacu mu buryo butemewe bakahava. Ubwo ni bwo buryo burambye bwo guhagarika burundu ibi bikorwa.”

Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na we abyumva nk’iyi ntumwa ya rubanda ndetse akavuga ko mugenzi we uyobora ishyaka ry’abakozi atigeze na rimwe aha agaciro ibikorwa birinda imipaka y’icyo Gihugu.

Yagize ati “Ku bijyanye no kurinda imipaka; hari ikintu gikomeye kidukandukanya, twe turayirinda; ariko we yishimiye kuyirangaza.”

Amatora rusange; ategerejwemo ko yakwegukanwa n’uyu Muyobozi ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza, ashobora kuba mu mezi abiri ari imbere, dore ko Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yavuze ko ashobora kuzaba muri Nyakanga (07) uyu mwaka. Ni na cyo gihe yavuze ko abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye taliki 02 Gicurasi 2024; iri shyaka rihanganye n’iri ku butegetsi ryatsinze iri riri ku butegetsi, aho bivugwa ko binariha icyizere cyo kuzegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Bigenze bityo; byahita bibahesha uburenganzira bwo kuyobora inteko na Guverinoma y’u Bwongereza.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Next Post

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’iturika ry’ibisasu bya grenade

Related Posts

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

by radiotv10
12/05/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugambiriye guhungabanya...

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino...

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Mu birori bikomeye byaranzwe n'imyireko ya gisirikare n'intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi...

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

by radiotv10
08/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n'Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

by radiotv10
07/05/2025
0

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma...

IZIHERUKA

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego
FOOTBALL

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
12/05/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

12/05/2025
Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’iturika ry’ibisasu bya grenade

Burundi: Perezida Ndayishimiye yatanze ubutumwa nyuma y’iturika ry'ibisasu bya grenade

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ikibazo cy’Umusekirite wagaragaye akubita umutego umufana wa Rayon akagwa bikanganye cyinjiwemo n’inzego

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.