Utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze icyo azakora kuri gahunda bufitanye n’u Rwanda naramuka atowe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe hategerejwe koherezwa mu Rwanda abimukira ba mbere bazaturuka mu Bwongereza, umuyobozi w’Ishyaka riyoboye andi atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi muri iki Gihugu cy’i Burayi, yavuze ko natsinda amatora azahita ahagarika aya masezerano.

Impaka kuri aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza zirakomeje nubwo ntacyo zishobora guhindura ku cyemezo cy’Inteko Zishingamategeko z’Ibihugu byombi.

Izindi Nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iherutse kwemeza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye ku bantu bahunze Ibihugu byabo bakerekeza mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko, kimwe n’Inteko y’u Rwanda na yo yemeje amasezerano y’Ibihugu byombi.

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza zatangiye gushakisha abantu bari ku rutonde rw’abagomba kurizwa indege ya mbere igomba kwerecyeza i Kigali mu Rwanda.

Nubwo hasigaye kumenya umunsi iyi ndege izahaguruka; ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe n’irya Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak; riremera ko nta bundi buryo bashobora gukoresha badindiza uyu mugambi, icyakora rivuga ko nirifata ubutegetsi rizahita risesa iyi mikoranire imaze imyaka ibiri ishyiriweho gukemura ikibazo cy’abimukira.

Sir Keir Rodney Starmer uyobora iri shyaka, yagize ati “Ikibazo gihari ni ukwibaza niba aya masezerano ya Minisitiri w’Intebe yagiranye n’u Rwanda ashobora gukemura iki kibazo. Ndatekereza ko atari byo. Sinshidikanya ko indege ziteguye kubajyana, sinshidikanya kandi ko bitazatanga umusaruro. Ibyo ni politike gusa. U Bwongera bushobora gukora ibirenze ibyo. Twe tuzabihindura, tuzashyiraho uburyo bwo kurinda imipaka yacu; hanyuma duhagarike aya masezerano burundu. Amategeko yacu agomba guhuzwa no kurengera uburenganzira bwa muntu.”

Nubwo iri shyaka rishinja aya masezerano kunyuranya n’uburenganzira bwa muntu; hari umudepite uvuga ko ari yo asigasira ubwo burenganzira kandi mu buryo burambye.

Yagize ati “Iyo bigeze ku ngingo yo gukumira ubwato; havuka indi ngingo y’uburenganzira bwa muntu. Niba hari uburenganzira bwa muntu bubaho; ubwo kubaho ni bwo bwa mbere. Ni yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo gufata abijandika mu bikorwa bishyira ubuzima mu kaga, ndetse n’abari mu Gihugu cyacu mu buryo butemewe bakahava. Ubwo ni bwo buryo burambye bwo guhagarika burundu ibi bikorwa.”

Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na we abyumva nk’iyi ntumwa ya rubanda ndetse akavuga ko mugenzi we uyobora ishyaka ry’abakozi atigeze na rimwe aha agaciro ibikorwa birinda imipaka y’icyo Gihugu.

Yagize ati “Ku bijyanye no kurinda imipaka; hari ikintu gikomeye kidukandukanya, twe turayirinda; ariko we yishimiye kuyirangaza.”

Amatora rusange; ategerejwemo ko yakwegukanwa n’uyu Muyobozi ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bwongereza, ashobora kuba mu mezi abiri ari imbere, dore ko Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yavuze ko ashobora kuzaba muri Nyakanga (07) uyu mwaka. Ni na cyo gihe yavuze ko abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye taliki 02 Gicurasi 2024; iri shyaka rihanganye n’iri ku butegetsi ryatsinze iri riri ku butegetsi, aho bivugwa ko binariha icyizere cyo kuzegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Bigenze bityo; byahita bibahesha uburenganzira bwo kuyobora inteko na Guverinoma y’u Bwongereza.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru