Monday, September 9, 2024

Umuhanzikazi uzwi muri Afurika yatanze umucyo ku wamuvuzeho ko yamubenze bikamusigira agahinda gakabije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Simisola Bolatito Kosoko Listen wamamaye nka Simi, avuzweho n’uwamufashije kuzamuka ko yamwimye urukundo, yashyize ukuri hanze n’uburyo yahisemo kwibanira n’umuhanzi mugenzi we.

Ni nyuma y’uko umutunganyamiziki Producer Samklef atangaje agahinda yatewe no kuba yarafashije Simi kuzamuka ariko yamusaba ko bakundana akabyanga, ahubwo akishakira umuhanzi mugenzi we Adekunle Gold.

Mu kiganiro Simi yagiranye na Angela Yee, yatangaje ko yanze gukundana na Producer Samklef kuko atashakaga guhuza akazi n’iteshamutwe riba mu rukundo.

Uyu muhanzikazi ufite izina rikomeye muri Muzika Nyafurika, yavuze ko adashobora gukangwa n’ibyo yavuzweho n’uyu mutunganyamiziki wamufashije kuzamuka.

Yagize ati “Njye ntacyo bintwaye kuko ntacyo bishobora kumpinduraho. Umugabo wanjye aramvugira Kandi arandwanirira.”

Uyu muhanzikazi Simi, yavuzweho n’abandi yagiye atera umugongo bamugaragarije urukundo, nka Brymo wavuze ko na we yagaragarije uyu muhanzikazi urukundi ariko akamutera umugongo.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts