Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma yo kubona ko icyo ryari ryafatiwe n’ubutegetsi cyo kurihagarika, kidagifite agaciro.

Iri shyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) ryasubukuye ibikorwa byaryo ku butaka bwa DRC kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na biro politiki y’iri shyaka kuri uyu wa Kabiri, ryavuze ko icyemezo cyatangajwe tariki 19 Mata 2025 cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka, cyamaze guta agaciro.

Iri shyaka ryisunze Ingingo ya 29 y’itegeko ryo muri Werurwe 2004 riteganya ko icyemezo kirengeje iminsi 15 kitaremezwa n’urwego rubifitiye ububasha mu buryo bwa burundu, kiba gitaye agaciro.

Iri shyaka ry’uwahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko iyo minsi igenwa n’itegeko n°04/002 yarangiye nta cyemezo cy’urwego rw’Ubucamanza gitangajwe, bityo ko gihita giteshwa agaciro.

PPRD kandi ivuga ko kiriya cyemezo kitari kinyanyuze mu mucyo kuko kitari gifite icyo gishingiyeho, ahubwo ko cyari kigamije gushyira igitutu ku rubuga rwa politiki.

Iri shyaka ritangaza ko ryamenyesheje inzego zaryo zose kuva ku Bunyamabanga buhoraho kugeza ku buyobozi bwa za Federasiyo gusubukura inshingano zazo zubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu.

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’iri shyaka ku butaka bwa DRC, cyari cyafashwe tariki 19 Mata 2025 nyuma yuko havuzwe ko Joseph Kabila yageze muri iki Gihugu i Goma mu gace kagenzurwa na M23, aho ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwari bwamwise umugambanyi, ngo kuko ashyigiye uyu mutwe.

Nyuma y’iki cyemezo, iri shyaka ryaracyamaganye, rivuga ko cyashingiye ku makuru y’ibinyoma, aho ryavugaga ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwahimbye ariya makuru ko Kabila yageze muri iki Gihugu, kugira ngo bubone uko butera ubwoba iri shyaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 19 =

Previous Post

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Next Post

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.