Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma yo kubona ko icyo ryari ryafatiwe n’ubutegetsi cyo kurihagarika, kidagifite agaciro.
Iri shyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) ryasubukuye ibikorwa byaryo ku butaka bwa DRC kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na biro politiki y’iri shyaka kuri uyu wa Kabiri, ryavuze ko icyemezo cyatangajwe tariki 19 Mata 2025 cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka, cyamaze guta agaciro.
Iri shyaka ryisunze Ingingo ya 29 y’itegeko ryo muri Werurwe 2004 riteganya ko icyemezo kirengeje iminsi 15 kitaremezwa n’urwego rubifitiye ububasha mu buryo bwa burundu, kiba gitaye agaciro.
Iri shyaka ry’uwahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko iyo minsi igenwa n’itegeko n°04/002 yarangiye nta cyemezo cy’urwego rw’Ubucamanza gitangajwe, bityo ko gihita giteshwa agaciro.
PPRD kandi ivuga ko kiriya cyemezo kitari kinyanyuze mu mucyo kuko kitari gifite icyo gishingiyeho, ahubwo ko cyari kigamije gushyira igitutu ku rubuga rwa politiki.
Iri shyaka ritangaza ko ryamenyesheje inzego zaryo zose kuva ku Bunyamabanga buhoraho kugeza ku buyobozi bwa za Federasiyo gusubukura inshingano zazo zubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu.
Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’iri shyaka ku butaka bwa DRC, cyari cyafashwe tariki 19 Mata 2025 nyuma yuko havuzwe ko Joseph Kabila yageze muri iki Gihugu i Goma mu gace kagenzurwa na M23, aho ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwari bwamwise umugambanyi, ngo kuko ashyigiye uyu mutwe.
Nyuma y’iki cyemezo, iri shyaka ryaracyamaganye, rivuga ko cyashingiye ku makuru y’ibinyoma, aho ryavugaga ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwahimbye ariya makuru ko Kabila yageze muri iki Gihugu, kugira ngo bubone uko butera ubwoba iri shyaka.
RADIOTV10