• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in MU RWANDA
0
Isi yararebaga mu minsi 100- Impuguke muri Afurika Prof.Lumumba yagaye amahanga yatereranye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, inzobere mu mategeko, akaba n’umwe mu bahanga mu gutanga ibiganiro mbwirwaruhame, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yose arebera, iminsi ijana ikarinda ishira hicwa Abatutsi ijoro n’amanywa.

Prof PLO Lumumba yabitangarije muri Kenya mu nama yari igamije gukumira Jenoside, aho yagarutse ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga, utaragize icyo ukora ngo uhagarike Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yavuze ko na mbere yuko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa ngiro, byigaragazaga, kuko Abatutsi batangiye kugirirwa nabi kuva cyera mu Rwanda.

Ati “Ibimenyetso byari bihari, Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yahoraga ibitangaza, benshi bitwaga Inyenzi, Isi yararebaga, Afurika y’Iburasirazuba yararebaga, Afurika yararebaga, Ibihugu bikomeye bifite intwaro za rutura byararebaga, Umuryango w’Abibumbye wararebaga mu gihe cy’iminsi ijana, Isi yararebaga.”

Avuga ko muri iyo minsi ijana yose, umuryango mpuzamahanga warebaga ariko ntugire icyo ukora kandi mu Rwanda harakorerwaga amarorerwa, Abatutsi bicwa amanywa n’ijoro.

Ati “Isi yararebaga mu minsi ijana, ubwo abaturanyi bicaga abaturanyi babo, abagabo bica abagore babo, insengero zo gusengeramo zari zakiriye impunzi, zahinduwe aho kwicira abantu.”

Yakomeje agira ati “Isi yari izi icyashobora gukorwa, ariko amahanga yigira ntibindeba, ntacyo twakoze, twabaye mu gihe aho himakajwe amacakubiri twemera kubana na yo.”

Yavuze ko ikibabaje ari uko Ibihugu byavugaga ko ibyariho biba mu Rwanda atari Jenoside ndetse na nyuma yayo aho no muri iki gihe, hari abayihakana n’abayipfobya, bikaba n’ubundi byari mu migambi y’abayiteguye bakanayikora, kuko mu bitekerezo byabo bumva ko batarangije imigambi mibisha batangiye.

Ati “Ni yo mpamvu duhura buri mwaka tukiyibutsa ko igihe twahitamo gucyerensa no kudaha agaciro aya mateka, ashobora kuzisubiramo.”

Avuga ko uburyo u Rwanda rwabashije kwikura muri ariya mateka ashaririye, rukoresheje ubushobozi butari buhari, bikwiye kubera isomo amahanga.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside, nta Nkiko zari ziri mu Rwanda, ariko abari bamaze kuyihagarika batangije uburyo bwo gucira imanza abayikoze, hifashishijwe Inkiko Gacaca kandi ko zitakoze akazi ko guhana gusa, ahubwo ko zanagize uruhare mu kongera kubaka Umuryango mugari w’Abanyarwanda no kunga ubumwe bwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + sixteen =

Previous Post

Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi

Next Post

Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

Inama Miss Jolly yageneye urubyiruko ruri mu kigero nk’icye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.