Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, avuga ko abantu badakwiye kugendera ku byababangamiye ngo bafate ibyemezo bishobora kuvamo ibyaha nk’uko byagendekeye Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ watawe muri yombi nyuma yo gufungirana abakobwa kuko hari ibyo batari bumvikanyeho.
Itabwa muri yombi rya ‘Burikantu’ ryamenyekanye hirya y’ejo hashize tariki 21 Nyakanga 2025, mu gihe yafashwe ku Cyumweru, akurikiranyweho icyaha cy’Itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana mu nzu abamo abakobwa bari baje kumureba, abishyuza amafaranga y’ibyo yavugaga ko yari yabatanzeho.
Amakuru avuga ko hari abakobwa bari bagiye kureba ‘Burikantu’ ngo abafashe kujya bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, ubundi asaba umwe muri bo kumusanga mu cyumba, akabyanga, bikamurakaza, agahita afata icyemezo cyo kubafungirana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu Rwanda nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gufungirana undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ndetse iyo aza kuba yumva ko bagomba kumwishyura izo Fanta ze n’izo tike ze, ni cyo inzego ziberaho, yagombaga gutanga ikirego bakabibazwa. Iri ni ryo somo abantu batwumva bari bakwiye gukuramo.”
Dr Murangira akomeza anenga uburyo uriya musore yitwaye yitwaje ko ari icyamamare. Ati “Ntabwo bikwiye ko kwitwaza ko ngo uri icyamamare, ko abantu bagukunda bakwemera, ngo wumve ko wafatirana umuntu mu ntege nke ugire ibyo umutegeka cyangwa ngo ugire ibyo umuryoza.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko ubwo umwe muri abo bakobwa bari basuye Mwitende alias Burikantu yanze ko bajya kuganirira mu cyumba, yahise abasaba ko bamusubiza 7 000 Frw ahwanye n’ibyo yari yabishyuriye birimo 5 000 Frw y’amatike y’urugendo ndetse na 2 000 Frw bya Fanta yari yabaguriye, bayabura akaba ari bwo afata icyemezo cyo kubafungirana, ubundi akigendera.
Ati “Barayabuze, arababwira ati ‘murasohoka hano ari uko munyishyuye amafaranga yanjye’. Bivugwa ko yabafungiranye guhera saa cyenda n’iminota mirongo itatu (15:30’) ariko baza kuvamo saa kumi n’imwe (17:00’).”
Aba bakobwa bafashe icyemezo cyo kwiyambaza Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo babwirwaga na Burikantu nta mikino yari irimo, bakaza kwiyambaza uru rwego baruhamagaye ku murongo utishyurwa warwo, ubundi na rwo rurahagoboka, ari na bwo uyu musore yahise atabwa muri yombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rukiri kwegeranya ibimenyetso ari na ko hari gukorwa dosiye ikubiyemo ikirego cye, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10