Wednesday, September 11, 2024

Isomo ku bakobwa babenga ababafashije: Ibyabaye ku wipakuruye uwo yari yemereye kuzamubera umugore biratangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’i Kanungu mu burengerazuba bwa Uganda, rwaciye umugore miliyoni 9,4 z’Amashilingi ya Uganda (arenga Miliyoni 2,7 Frw) nyuma yo kwanga gushyingiranwa n’uwo yari yarabyizeje.

Uru rubanza rwaburanishwaga n’uru rukiko rw’i Kanungu, rwaregwamo dosiye ifite nimero ya 024 rwo muri 2022 y’ikirego cyatanzwe na Richard Tumwiine muri Gashyantare 2022 arega uwahoze ari umukunzi we Fortunate

Ubushinjacyaha bwaburanaga iki kirego, buvuga ko Tumwiine na Kyarikunda bari barahuriye ku ishuri ribanza rya Kambunga aho uyu mugabo yakoraga akazi k’ubwarimu mu gihe uwo mugore we yari ari kwimenyereza ubwarimu.

Buvuga ko Tumwiine na Kyarikunda baje gukundana ndetse muri 2018 bakemeranya ko bazashyingiranwa.

Tumwiine avuga ko yahaye Kyarikunda 9,439,100 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo ajye gusoza amasomo mu ishuri ry’amategeko ry’i Kampala, ndetse aho ayarangirije bemeranya ko tariki 10 Mutarama 2022 bagombaga gukora imihango yo gusaba no gukwa yari yashyize muri Gashyantare umwaka ushize.

Uko bari barabyiyemeje si ko byaje kugenda kuko muri Gashyanate, Kyarikunda yateye uw’inyuma umukunzi we avuga ko bataberanye kuko afite imyaka 65 mu gihe we afite 35.

Mu kirego cye, Tumwine yashinjaga Kyarikunda kwica isezerano ryo kuzashyingirana, agasaba urukiko gutegeka uyu wa umukunzi we kumusubiza amafaranga ye yari yaramuhaye yizeye ko bazabana.

Mu gutanga icyemezo kuri uru rubanza, umucamaza w’urukiko rwa Kanungu yavuze ko mu gihe aba bombi batashyingiranywe nk’uko bari barabisezeranye, uyu mugore agomba gusubiza ziriya miliyoni uwari warazimuhaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist