Aba mbere batawe muri yombi: Amakuru mashya ku bafana ba Kiyovu batutse Mukansanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, bakurikiranyweho gukoresha imvugo zirimo ibitutsi n’icyaha cy’ivangura, bakekwaho gukorera umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma ubwo bamutukaga ibitutsi birimo n’ibikojeje isoni.

Aba bafana ba Kiyovu Sports bakekwaho gusagarira uyu musifuzi mpuzamahanga ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa shampiyona na Gasogi United wabaye tariki 20 Mutarama 2023 kuri sitade ya Bugesera.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi abafana batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byo gusagarira Mukansanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 ko aba bafana batandatu batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.

Abatawe muri yombi ni; Nishimwe Madina, Harerimana Aziz, Salima Jeanne, Ikitegetse Fatuma, Nsengimana Hamza na Birimana Abdulubasta.

Dr Murangira yagize ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye, iya Kicukiro, iya Kacyiru n’iya Remera II.

Ati “Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye irimo gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha ndetse hagishakishwa n’abandi babigizemo uruhare.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abakunzi b’imikino ko mu gihe bari gufana no kogeza, bajya babikorana ubwubahane bakirinda gukoresha imvugo zibasira abandi n’izigize ibyaha.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kandi kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, bwitabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo baganire kuri iki kibazo cy’aba bafana.

Iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kandi riherutse gutangaza ko komisiyo ishinzwe imyitwarire, yakiriye dosiye y’iki kibazo ndetse ikaba yatangiye kugikurikirana, inasezeranya ko izafata ibyemezo mu gihe cya vuba.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo wanagize icyo avuga kuri iki cyemezo cya FERWAFA, yayishimiye kuba yinjiye muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru