Israel na Hamas bamaze igihe mu mirwano, bemeranyijwe kongera igihe cy’agahenge, mu gihe haburaga iminota micye ngo igihe bari bemeranyijweho kirangire.
Ibi byatangajwe na Guverinoma ya Qatar iri mu bahuza hagati y’izi mpande zombi zimaze iminsi zihanganye mu mirwano yatangiye mu ntangiro z’ukwezi gushize.
Iki cyemezo cyo kongeraho iminsi ibiri w’agahenge ku minsi ine Ibihugu byari byihaye, cyatangajwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane, kugira ngo haboneke igihe cyo kongera guhererekanya imfungwa n’abafashwe bugwate ku mpande zombi.
Kongera igihe cy’agahenge cyaje mu gihe aka gahenge kagombaga kurangira ku isaaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo ku isaha ngengamasaha (05:00’ GMT) zo kuri uyu wa Kane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yavuze ko iki gihe cyongerewe mu gihe mu gihe gishize Hamas yagiye irekura buri munsi Abanya-Israel 10 bari bafashwe bugwate, mu guhererekanya imfungwa z’Abanya-Palestine 30.
Hamas kandi yari yatangaje ko Israel yateye utwatsi urutonde ruriho abantu barindwi bashimuswe, ndetse n’abantu batatu uyu mutwe uvuga ko bishwe n’igitero cy’indege cya Israel.
Abahuza bari gufasha impande zombi muri ibi biganiro, bavugaga ko bifuza ko aka gahenge kiyongeraho umunsi umwe cyangwa ibiri, mu rwego rwo kurekura abagore n’abana bafashwe bashimuswe na Hamas.
Ni mu gihe kandi imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu binyuranye, bo bari bakomeje kwifuza ko aka gahenge gakomeza kakamara igihe kinini gishoboka nyuma y’uko iyi mirwano imaze ibyumweru umunani, yashegeshe Intara ya Gaza.
RADIOTV10