Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel&Hamas: Habura gato ngo agahenge karangire hafashwe ikindi cyemezo

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel&Hamas: Habura gato ngo agahenge karangire hafashwe ikindi cyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Israel na Hamas bamaze igihe mu mirwano, bemeranyijwe kongera igihe cy’agahenge, mu gihe haburaga iminota micye ngo igihe bari bemeranyijweho kirangire.

Ibi byatangajwe na Guverinoma ya Qatar iri mu bahuza hagati y’izi mpande zombi zimaze iminsi zihanganye mu mirwano yatangiye mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Iki cyemezo cyo kongeraho iminsi ibiri w’agahenge ku minsi ine Ibihugu byari byihaye, cyatangajwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane, kugira ngo haboneke igihe cyo kongera guhererekanya imfungwa n’abafashwe bugwate ku mpande zombi.

Kongera igihe cy’agahenge cyaje mu gihe aka gahenge kagombaga kurangira ku isaaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo ku isaha ngengamasaha (05:00’ GMT) zo kuri uyu wa Kane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yavuze ko iki gihe cyongerewe mu gihe mu gihe gishize Hamas yagiye irekura buri munsi Abanya-Israel 10 bari bafashwe bugwate, mu guhererekanya imfungwa z’Abanya-Palestine 30.

Hamas kandi yari yatangaje ko Israel yateye utwatsi urutonde ruriho abantu barindwi bashimuswe, ndetse n’abantu batatu uyu mutwe uvuga ko bishwe n’igitero cy’indege cya Israel.

Abahuza bari gufasha impande zombi muri ibi biganiro, bavugaga ko bifuza ko aka gahenge kiyongeraho umunsi umwe cyangwa ibiri, mu rwego rwo kurekura abagore n’abana bafashwe bashimuswe na Hamas.

Ni mu gihe kandi imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu binyuranye, bo bari bakomeje kwifuza ko aka gahenge gakomeza kakamara igihe kinini gishoboka nyuma y’uko iyi mirwano imaze ibyumweru umunani, yashegeshe Intara ya Gaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Amakuru mashya ku bibazo biri mu ikipe iri mu zihatanira ibikombe mu Rwanda ijya inaruhagararira

Next Post

Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

Umuhanzi nyafurika wahiriwe na 2023 yatangaje icyemezo cy’agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.