Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu, akaba aherutse kukigarukamo avuye mu buhungiro.

Iri tangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa kandi ryabujijwe kugira icyo ritangaza cyangwa rivuga cyerekeye Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Ni itegeko ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025 na Christian Bosembe, Perezida w’Inama Nkuru ishinzwe itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho n’itumanaho CSAC (Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication), mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyigenga cyitwa Top Congo.

Ibitangazamakuru bya Leta muri Congo, byategetswe kudatara, kutagira igitekerezo bitanga no kutagira amakuru bitangaza afite aho ahuriye n’ishyaka PPRD.

Christian Bosembe kandi yabujije ibitangazamakuru by’imbere mu Gihugu muri Congo kutagira icyo bitangaza cyangwa ngo bikoreshe ibiganiro Joseph Kabila.

Yagize ati “Ntabwo ari ukubabuza ubwisanzure. Nta burenganzira bwigeze buhonyorwa. Ntabwo televiziyo ikwiye kuba umuyoboro wo guhungabanya ubutegetsi.”

Iri tegeko rije nyuma yuko Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa na Sena ya Congo Kinshasa, mu cyemezo cyafashwe tariki 22 Gicurasi, ndetse uyu Munyapolitiki wayoboye iki Gihugu na we akaba yaragarutse mu Gihugu nyuma y’amezi 18 ari mu buhungiro.

Joseph Kabila ushinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bishingiye ku gufatanya n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri DRC, nyuma yo kugaruka muri Congo akerecyeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’iri Huriro, akomeje ibikorwa bya Politiki byo kwakira amatsinda atandukanye bagirana ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije kumufasha kugera ku ntego ye yo gutanga umusanzu mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 10 =

Previous Post

Umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabengutswe n’ikipe ikomeye muri Canada

Next Post

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Related Posts

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.