Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Itariki nshya ya CHOGM itegerejwe na benshi yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Itariki nshya ya CHOGM itegerejwe na benshi yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresho Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, batangaje ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma b’Ibihugu bigize uyu muryango izwi nka CHOGM izaba tariki 20 Kamena 2022.

Bikubiye mu itangazo ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, aho batangaje amatariki y’iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi.

Itangazo ryasohowe na Perezida Paul Kagame na Patricia Scotland rivuga ko iyi nama noneho izaba kuva tariki 20 Kamena 2022.

Perezida Paul Kagame avuga ko iyi nama yitezweho umusaruro ushimishije wo kongera guhuza imbaraga.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize yatweretse ko dufite aho duhuriye cyane kurusha mbere kandi ko dukwiye gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twifuza.”

Perezida Kagame avuga ko iyi nama ije itegerejwe, ikaba yiteze kuba umwanya mwiza wo kuganira ku mbogamizi zasizwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, na we avuga ko kuba abagize uyu muryango bagiye kongera guhurira hamwe ari andi mahirwe yo gushimangira ubumwe bw’Ibihugu biwugize.

Yagize ati “Ni andi mahirwe yo guhamya ubumwe bwacu muri Commonwealth no kwibanda ku bibazo by’ingenzi birimo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’ubukene, guteza imbere ubucuruzi n’iterambere rirambye.”

Patricia Scotland yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bose bakomeje kugaragaza umuhate wo kuzakira neza abazitabira iyi nama ndetse n’imyiteguro yayo itarahwemye gushyirwamo imbaraga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Bitunguranye umukino APR yari imaze gutsindwamo 1-0 usubitswe kubera imvura

Next Post

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.