Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itorero rya Anglican mu Bihugu binyuranye nko mu Bwongereza no muri Australia, rikomeje kugaragaza ko rishyigikiye kubana no kuryamana kw’abahuje ibitsina, mu gihe iryo mu Rwanda ribyamaganira kure, rikavuga ko ari ubuyobe.

Ni mu gihe mu Rwanda hateraniye inama y’Ihuriro ry’Abangilikani ku Isi, riharanira gukurikiza inyigisho za bibiliya izwi nka GAFCON. Ni inama ihurije hamwe abakuriye iri torero hirya no hino ku Isi ndetse n’abandi bose hamwe barenga 1 300.

Izindi Nkuru

Iyi nama ibaye mu gihe itorero rya Anglican mu Bwongereza baherutse gutora bemeza gusezeranya ababana bahuje ibitsina. Ibyo kandi byanagaragaye muri Australia na Leta Zunze Ubumwe za America, aho abashumba bo muri iri torero basezeranye kubana, abandi bakaba bakomeje ubukangurambaga bwo gusaba ko iri torero hose ku Isi basezeranya ababana bahuje ibitsina.

Iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe hirya no hino ku Isi, icyakora ku ruhande rw’abari mu itorero rya Anglican mu Rwanda bavuga ko bitandukanyije na bo ndetse badashyigikiye ibikorwa by’ubutinganyi cyangwa gusezeranya abaryamana bahuje ibitsina.

Rukundo Methode, usanzwe ari umushumba mukuru ry’iri Torero rya Angilikani i Karongi, agendeye ku kuba hari Abashumba bo muri iri torero bo mu Bihugu bimwe basezeranye n’abo bahuje ibitsina, yavuze ko ibyo bidashobora kuba urugero rwiza ngo ni uko byakozwe n’abashumba.

Yagize ati “Kuba Pasitoro cyangwa umukuru w’Itorero ntibikubuza kuyoba. Umuntu iyo ayobye rero aba ayobye, iyo yemeye ko yayobye, abantu bashobora kumufasha kugaruka mu nzira nzima, atakwemera kugaruka mu nzira nyine ubwo aba afashe inzira ye.”

Akomeza avuga ko umurongo w’Itorero Anglican mu Rwanda usobanutse kandi ko ntaho uhuriye n’ibi by’abaryamana bahuje ibitsina.

Ati “Biranditse, gushyingiranwa ni hagati y’umugabo n’umugore, kandi mu kwigisha kwacu, bagira umugisha, Imana ikabaha urubyaro, umuryango rusange w’abantu ukarushaho kororoka, ubuzima nahawe nanjye nkabutanga. Tutabikoze gutyo se urumva umuryango rusange w’abantu twaba tuwuganisha he?”

Musenyeri Gahima Manasseh wa Gahini, na we yamaganira kure ibimaze igihe bivugwa muri iri torero rya Anglican, akavuga ko iri Torero ryo mu Rwanda ubwaryo ridashobora kubishyigikira.

Ati “Ntabwo tubyemera rwose. Binyuranyije n’ijambo ry’Imana, ni na yo mpamvu tuba twuhuye kugira ngo abantu bakomezanye, bibukiranye ko ijambo ry’Imana ari byo byera bizima, buri wese agomba kurigenderamo.”

Uyu mushumba muri Anglican avuga ko kuba hari bamwe bo muri iri torero bashyigikiye ubutinganyi, ari “Irari ry’abantu, ni imitekerereze yabo, binyuranye n’icyo Imana yavuze.”

Yavuze ko ibi bitagomba kwitiriwa iri torero ahubwo ko ari irari ry’abo bantu, kuko nubwo na bo ari abayoboke baryo, ariko ari abantu kandi bashobora kuyoba nk’abandi bose.

Iyi nama y’Itorero rya Anglican ku Isi, iteraniye mu Rwanda, izaba kuva tariki 17 kugeza ku ya 21 Mata, yitezweho gukomeza kubaka ubumwe barushaho gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije Isi.

 

INKURU MU MASHUSHO

Denise M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru