Itsinda ry’abantu 44 barimo abakinnyi 27 nibo APR FC izaba ifite muri Djibouti

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya APR FC izafata urugendo igana mu mujyi wa Djibouti wo mu murwa mukuru wa Djibouti aho bazahurira na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League). APR FC izaba ifite abakinnyi 27.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu iri bufate rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Djibouti  aho iri bubanze kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Djibouti.

Umukino wa APR FC ba Mogadishu City Club uzakinwa ku cyumweru tariki 12 Nzeri 2021 guhera saa cyenda z’igicamunsi ku musaha yo mu Rwanda (15h00’).

Ikipe ya Mogadishu City Club ntabwo izakinira mu gihugu cyayo (Djibouti) bigendanye n’impungenge z’umutekano mucye ukunze kuvugwa muri iki gihugu bityo CAF ikaba yarahinduye gahunda ifata uyu mukino iwujyana muri Djibouti.

Umukino wo kwishyura uzahuza aya makipe yombi uzakinwa ku cyumweru tariki 19 Nzeri 2021 kuri sitade ya Kigali guhera saa cyenda zuzuye (15h00’).

Abakinnyi 27 APR FC izitabaza muri Djibouti:

1.Hertier AHISHAKIYE

2.ISHIMWE J. Pierre

3.KENESI Armel

4.MUTABARUKA Alexendre

5.OMBOLENGA Fitina

6.NIYOMUGABO Claude

7.NDAYISHIMIYE Dieudonne

8.NGABONZIZA Gylain

9.RWABUHIHI Aime Placide

10.NSABIMANA Aimable

11.KARERA Hassan

12.BUREGEYA Prince

13.MUGISHA Bonheur

14.NSENGIYUMVA Ilshade Parfait

15.RUBONEKA Bosco

16.MANISHIMWE Djabel

17.NSANZIMFURA Keddy

18.ISHIMWE Annicet

19.ITANGISHAKA Blaise

20.NIZEYIMANA Djuma

21.MUGISHA Gilbert

22.KWITONDA Allain

23.TUYISENGE Jacques

24.MUGUNGA Yves

25.NSHUTI Innocent

26.BIZIMANA Yannick

27.NSHIMIYIMANA Yunusu

STAFF:

MOHAMMED ADIL ERRADI
NEFFATI JAMEL EDDINE
HAJI TAEB HASSAN
MUGABO ALEX
Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
Capt. ERNEST NAHAYO
Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
NSHIMIYIMANA STEVEN
HABUMUGISHA ERNEST

KOMITE:

Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
MICHEL MASABO
MUPENZI ETO
KALISA GEORGINE
KABANDA TONNY
UWIHANGANYE HARDI

 

ABANYAMAKURU:

NKURUNZIZA EMMANUEL (RBA)

KALISA BRUNO TAIFA (RADIOTV10)

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts