Umusirikare ukomeye mu itsinda ry’indwanyi zidasanzwe ryo mu Burusiya rizwi nka FSB, yapfiriye muri Ukraine mu ntambara imaze iminsi ihanganishije ibi Bihugu byombi, bituma Perezida Putin yirukana Abajenerali batandatu.
Uyu musirikare Lieutenant-Colonel Nikolay Gorban w’imyaka 36, yishwe tariki 02 Kanama 2022 muri iyi ntambara iri kubera muri Ukraine nkuko byemejwe n’ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu.
Colonel Nikolay Gorban ni we musirikare mukuru wishwe mu itsinda rya FSB rizwiho ubudasukirwa mu mirwano.
Iyicwa ry’uyu musirikare ryatumye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yirukana Abajenerali batandatu abaziza kutabasha kuzuza inshingano neza.
Muri aba Bajenerali birukanywe, harimo General Dvornikov wari warahawe izina rya ‘Butcher of Syria’ [umubazi wa Syria].
Hirukanywe kandi General-Colonel Aleksandr Chayko ana General-Colonel Aleksandr Zhuravlev, bari bayoboye ingabo z’u Bururisiya mu Turere tw’Iburasirazuba n’Iburengerazuba nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya kuri iki Cyumweru.
U Burusiya kandi bwapfushije abasirikare bafite ipeti rya General muri Ukraine bageze mu munani barimo batandatu bari bafite ipeti rya Maj Gen ndetse n’abandi babiri bari bafite irya Lieutenant General.
RADIOTV10