Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda itahagarika izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara ku masoko ariko ikomeje gushyiraho ingamba zifasha abaturage kudakomeza kuremererwa n’umuzigo w’iryo zamuka.
Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashyiriweho kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi byazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Dr Ngirente yagaruse ku izamuka ry’ibiciro rikome kugaragara mu masoko, avuga ko mu kwezi gushize kwa Mata, byazamutse ku gipimo cy’ 9,9% mu gihe mu kwezi kwa Werurwe ryari ryazamutse kuri 7,5%.
Ati “Ariko nubwo ibiciro by’ibicuruzwa byinshi byazamutse ari ibitumizwa mu mahana nk’isukari, umuceri, amavuta n’ibindi usanga hari n’ibiboneka byagiye bizamuka biturutse ku izamuka ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’uburyo ababigurisha baba bagira ngo bashobore kubona ibiva mu mahanga.”
Minisitiri w’Intebe yaboneyeho no kuvuga ko hirya no hino mu Gihugu hagaragaye abacuruzi buririye kuri ibi “bakazamura ibiciro kandi nta mpamvu ifatika. Ibi rero inzego zibishinzwe zigerageza kubirwanya kugira ngo turengere abaguzi.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iticaye kuko ikomeje gufata ingamba zitandukanye kugira ngo iri zamuka ry’ibiciro ridakomeza guhungabanya Abanyarwanda.
Ati “Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo ku bahahira ku masoko yacu.”
Yavuze ko Guverinoma ikomeje gukora igenzura kugira ngo irebe ko nta bacuruzi abazamura ibiciro nta mpamvu ndetse no gusuzuma ko uburenganzira bw’abacuruzi bwubahirizwa.
Ibiciro ntibyazamutse uko byagombaga kuzamuka
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira nkunganire muri bicuruzwa na serivisi bishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi by’umwihariko aho yayishyize mu bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Ubu igiciro cya Lisansi kuri pompe kiyongereho amafaranga 103 gusa mu gihe hari kwiyongeraho 218 iyo hatabaho nkunganire ya Guverinoma, kuri mazutu naho igiciro kiyongereho amafaranga 167 mu gihe hari kwiyongeraho 282 iyo hatabaho nkunganire ya Guverinoma.”
Guverinoma y’u Rwanda yigomwe amafaranga 115 kuri Litiro kuri Mazutu na Lisansi kugira ngo hatagira amafaranga yiyongera ku giciro cy’urugendo kandi bituma n’igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kidahungabana cyane.
Ati “Ingaruka nziza z’ibi ni uko ibiciro abagenzi bishyura mu modoka bitazamutse cyane ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bw’ibicuruzwa na byo bitazamutse uko byagombaga kuzamuka iyo nkunganire itabaho.”
Minisititi w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukorana n’abikorero kugira ngo ibicuruzwa bikenewe bitumizwe ku yandi masoko nk’amavuta, isukari n’ingano.
RADIOTV10