Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda itahagarika izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara ku masoko ariko ikomeje gushyiraho ingamba zifasha abaturage kudakomeza kuremererwa n’umuzigo w’iryo zamuka.

Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashyiriweho kubyutsa ibikorwa by’ubucuruzi byazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Dr Ngirente yagaruse ku izamuka ry’ibiciro rikome kugaragara mu masoko, avuga ko mu kwezi gushize kwa Mata, byazamutse ku gipimo cy’ 9,9% mu gihe mu kwezi kwa Werurwe ryari ryazamutse kuri 7,5%.

Ati “Ariko nubwo ibiciro by’ibicuruzwa byinshi byazamutse ari ibitumizwa mu mahana nk’isukari, umuceri, amavuta n’ibindi usanga hari n’ibiboneka byagiye bizamuka biturutse ku izamuka ahanini ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’uburyo ababigurisha baba bagira ngo bashobore kubona ibiva mu mahanga.”

Minisitiri w’Intebe yaboneyeho no kuvuga ko hirya no hino mu Gihugu hagaragaye abacuruzi buririye kuri ibi “bakazamura ibiciro kandi nta mpamvu ifatika. Ibi rero inzego zibishinzwe zigerageza kubirwanya kugira ngo turengere abaguzi.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iticaye kuko ikomeje gufata ingamba zitandukanye kugira ngo iri zamuka ry’ibiciro ridakomeza guhungabanya Abanyarwanda.

Ati “Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya uwo muzigo ku bahahira ku masoko yacu.”

Yavuze ko Guverinoma ikomeje gukora igenzura kugira ngo irebe ko nta bacuruzi abazamura ibiciro nta mpamvu ndetse no gusuzuma ko uburenganzira bw’abacuruzi bwubahirizwa.

 

Ibiciro ntibyazamutse uko byagombaga kuzamuka

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira nkunganire muri bicuruzwa na serivisi bishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi by’umwihariko aho yayishyize mu bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ati “Ubu igiciro cya Lisansi kuri pompe kiyongereho amafaranga 103 gusa mu gihe hari kwiyongeraho 218 iyo hatabaho nkunganire ya Guverinoma, kuri mazutu naho igiciro kiyongereho amafaranga 167 mu gihe hari kwiyongeraho 282 iyo hatabaho nkunganire ya Guverinoma.”

Guverinoma y’u Rwanda yigomwe amafaranga 115 kuri Litiro kuri Mazutu na Lisansi kugira ngo hatagira amafaranga yiyongera ku giciro cy’urugendo kandi bituma n’igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kidahungabana cyane.

Ati “Ingaruka nziza z’ibi ni uko ibiciro abagenzi bishyura mu modoka bitazamutse cyane ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bw’ibicuruzwa na byo bitazamutse uko byagombaga kuzamuka iyo nkunganire itabaho.”

Minisititi w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukorana n’abikorero kugira ngo ibicuruzwa bikenewe bitumizwe ku yandi masoko nk’amavuta, isukari n’ingano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

Next Post

Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.