Izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ryarenze igipimo cyari cyitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko muri 2023 umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 8,2% mu gihe byari byitezwe ko wari kuzamuka kuri 6,2%.

Byagaragajwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, mu mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, aho cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri Miliyari 16 355 Frw uvuye kuri miliyari 13 720 Frw wariho muri 2022.

Izindi Nkuru

Bivuze ko uyu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 8,2% bikaba bijya kwegera igipimo cy’izamuka ry’ubukungu ryariho mbere y’umwaduko wa COVID-19 n’intambara z’amahanga zikomeje kujegeza ubukungu bw’isi n’u Rwanda.

Iyi mibare igaragaza ko urwego rwa service ari rwo rwakuze kuruta ubuhinzi n’inganda, aho izamuka ryarwo ryageze kuri 11%, Inganda zikazamukaho 10%, mu gihe ubunzi bwo bwazamutseho 2%.

Igihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka wa 2023, ni cyo cyagaragayemo izamuka ryo hejuru, kuko ubukungu bwazamutse ku 10%, mu gihembwe cya mbere buzamukaho 9,2%, mu cya gatatu buzamukaho 7,5% mu gihe mu gihembwa cya kabiri wazamutseho 6,3%.

 

Impinduka mu ngendo zo mu kirere zagize uruhare runini hari icyo zizahindura?

Urwego rwa serivisi rwaje ku isonga mu zazamutseho cyane, na rwo rwazamuwe cyane n’ingendo zo mu kirere za Sosiyete y’u Rwanda ya RwandAir mu ngendo ikora mu mahanga.

Icyakora iyi sosiyete ya RwandAir iherutse kuvuga ko kuva ku tariki 15 Werurwe 2024 izahagarika ingendo z’i Mumbai mu Buhindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko kuba RwandAir izahagarika izi ngendo, bitazagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “kubera ko indege zajyagayo zizajya ahandi hunguka kurusha iriya nzira ntabwo yungukaga. Ni ukuvuga ko zizakoreshwa ahandi hari abagenzi benshi ku buryo bizatuma n’uyu muvuduko wiyongera.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru