Umutwe wa M23 warekuye ku mugaragaro ikigo cya gisirikare cya Rumangabo wari wigaruriye biwugoye ubwo wagifataga ubanje gukozanyaho mu mirwano ikomeye wayihuje na FARDC ifatanyije na FDLR.
M23 yashyikirije ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba iki kigo cya Rumangabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023 nyuma yuko ibitangaje mu itangazo yari yashyize hanze muri iki cyumweru.
Uyu mutwe wagombaga gutanga iki kigo ejo hashize kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, yimuriye iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023 ari na bwo cyabaye.
Iki kigo cya Rumangabo kirekuwe na M23 nyuma yo kurekura agace ka Kibumba mu muhango wabaye tariki 23 Ukuboza 2023.
Ubwo uyu mutwe washyikiriza ku mugaragaro ingabo za EACRF aka gace ka Kibumba, komanda w’izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Gen. Jeff Nyangah yashimiye ubuyobozi bwa M23 kuba bukomeje kubahiriza ibyo wasabwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola.
Uyu mutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze muri iki cyumweru utangaza ibyo kuba ugiye kuva muri iki kigo cya Rumangabo, wongeye kunenga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwigira ba ntibindeba ku byemezo byafatiwe muri iriya nama y’i Luanda kuko igisirikare cya Leta gifaranyije n’imitwe y’inyeshyamba kiyambaje, bakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.
RADIOTV10
Dushyicyiye emu23 nkingabo ziharanira uburenganzira bwomunyarwanda muridemukarasi yacongo
Kwemera si ukuba bayobewe uburenganzira bwabo nk’abanyekongo. Bavuga ikinyarwanda.Uburenganzira bwabo bw ‘ubahirizwe .