Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Izuba riva M23 yongeye gukora ikindi gikorwa cyo kubahiriza ibyo yasabwe

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
2
Izuba riva M23 yongeye gukora ikindi gikorwa cyo kubahiriza ibyo yasabwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 warekuye ku mugaragaro ikigo cya gisirikare cya Rumangabo wari wigaruriye biwugoye ubwo wagifataga ubanje gukozanyaho mu mirwano ikomeye wayihuje na FARDC ifatanyije na FDLR.

M23 yashyikirije ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba iki kigo cya  Rumangabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023 nyuma yuko ibitangaje mu itangazo yari yashyize hanze muri iki cyumweru.

Uyu mutwe wagombaga gutanga iki kigo ejo hashize kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, yimuriye iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023 ari na bwo cyabaye.

Iki kigo cya Rumangabo kirekuwe na M23 nyuma yo kurekura agace ka Kibumba mu muhango wabaye tariki 23 Ukuboza 2023.

Ubwo uyu mutwe washyikiriza ku mugaragaro ingabo za EACRF aka gace ka Kibumba, komanda w’izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Gen. Jeff Nyangah yashimiye ubuyobozi bwa M23 kuba bukomeje kubahiriza ibyo wasabwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola.

Uyu mutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze muri iki cyumweru utangaza ibyo kuba ugiye kuva muri iki kigo cya Rumangabo, wongeye kunenga ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwigira ba ntibindeba ku byemezo byafatiwe muri iriya nama y’i Luanda kuko igisirikare cya Leta gifaranyije n’imitwe y’inyeshyamba kiyambaje, bakomeje kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe.

Ingabo z’akarere zashyikirijwe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

RADIOTV10

Comments 2

  1. Jingo Emmanuel says:
    3 years ago

    Dushyicyiye emu23 nkingabo ziharanira uburenganzira bwomunyarwanda muridemukarasi yacongo

    Reply
  2. Ngenzi Joseph says:
    3 years ago

    Kwemera si ukuba bayobewe uburenganzira bwabo nk’abanyekongo. Bavuga ikinyarwanda.Uburenganzira bwabo bw ‘ubahirizwe .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − five =

Previous Post

Hatangajwe Umusenateri usimbura uwari Perezida wa Sena weguye

Next Post

Musanze: Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri habaye inkuru y’incamugongo

Related Posts

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri habaye inkuru y’incamugongo

Musanze: Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri habaye inkuru y’incamugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.