Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] uherutse kuvuga ko nta muntu wapfa kumukura mu buyobozi bwa FRVB uretse Inteko Rusange yamutoye, ubu yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri.
Jado Castar yatangarije B&B FM Umwezi asanzwe akorera, ko yeguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).
Uyu mugabo uherutse gufungurwa arangije igifungo yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze ubwo yafashaga bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball bagomba gukina mu gikombe cya Afurika bigatuma u Rwanda ruhagarikwa.
Jado Castar wari warakatiwe amezi umunani akaba aherutse gusohoka muri Gereza, yabwiye B&B FM Umwezi ko yandikiye Perezida wa FRVB, Raphael Ngarambe amumenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.
Uyu mugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo yemera nta mususu, yagize ati “Singiye kubaho mbeshya Abanyarwanda, njye sineguye ku mpamvu zanjye bwite. Namenyesheje umuyobozi wanjye ubwegure bwanjye ngaragaza n’impamvu.”
Jado Castar yavuze ko adashaka guhemukira uyu mukino wa Volleyball akawushyiramo ibibazo afite kuko yumva bitamwemerera gukomeza ari umuyobozi mu ishyirahamwe rireberera uyu mukino.
Yagize ati “Nifitiye trauma bityo rero kujya gukwiza ihungabana mu mukino numva ntaho byaba bihuriye. Ni byo nandikiye umuyobozi ndamubwira nti ‘nta mbaraga ngifite zo kuyobora’.”
Aherutse kuvuga ko ntawapfa kumushyigura muri FRVB
Mu kiganiro aheruka kugirana na RADIOTV10 mu cyumweru gishize, Jado Castar yari yavuze ko nyuma yo gufungurwa, aje ari wa wundi kandi ko n’ibyo yakoraga mbere yo gufungwa azabikomeza.
Ati “Volleyball nayobanyemo ndi umufana, nyibamo ndi umukinnyi byoroheje, nyibamo mu mitoreze, nyibamo nk’umufatanyabikorwa. Nshobora gukora ibirenze muri Volleyball.”
Icyo gihe yari yakomeje avuga ko mu bijyanye n’ubuyobozi n’umwanya yari afite mu ishyirahamwe rya Volleyball, na ho ntacyamubuza gukomeza inshingano ze.
Yari yagize ati “Mu bijyanye n’ubuyobozi; natowe n’Inteko rusange, n’uyu munsi bambwiye ngo ‘jyenda’ nakwirukanka ariko utari we ntacyo yambwira.”
IKIGANIRO YAHAYE RADIOTV10
RADIOTV10