Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Kabaye!!: Ariel Wayz ashyize hanze amabanga y’icyabyaye amahari hagati ye na Juno Kizigenza

radiotv10by radiotv10
05/01/2022
in IMYIDAGADURO
0
Kabaye!!: Ariel Wayz ashyize hanze amabanga y’icyabyaye amahari hagati ye na Juno Kizigenza
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko havuzwe urunturuntu hagati y’abahanzi bamaze iminsi bakanyuzaho ko bimariranyemo ari bo Ariel Wayz na Juno Kizigenza, ubu bashyize hanze ubutumwa bandikiranye bugaragaza icyatumye urukundo rwabo ruyonga.

Ubu butumwa bwashyizwe hanze na Ariel Wayz wavuze ko arambiwe kubihishira, bugaragaza ikiganiro kirekire yagiranye na Juno Kizigenza kuri WhatsApp bavugana ku byo gucana inyuma.

Muri ubu butumwa, Uwayezu Ariel AKA Ariel Wayz atangira abaza Juno Kizigenza aho aherereye akamubwira ko ari mu minsi mikuru n’umuryango we.

Uyu muhanzikazi ahita yungamo akabwira Juno Kizigenza ko atari mu muryango we ahubwo ko ari kwifurahisha ku Gisenyi n’uwahoze ari umukunzi we uba hanze y’u Rwanda.

Juno Kizigenza na we akomeza gutsimbarara amubwira ko atamubeshye bigatuma umukobwa amusaba ko babonana muri ako kanya ariko undi akamubwira ko bitashoboka ahubwo ko bazabonana nko ku wa Gatatu.

Ariel Wayz ahita abwira Juno Kizigenza ko nibatabonana muri ako kanya atazongera kugira amahirwe yo kumubona.

Mu minsi ishize aba bombi bari bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko buri umwe yahuye no gutenguhwa mu rukundo, ibintu byatumye hakekwa ko ishyamba atari ryeru hagati yo mu gihe byari bizwi ko urukundo rwabo ari pata na rugi.

Gusa ibintu nk’ibi byagiye byifashishwa na bamwe mu bahanzi bashaka kwiyamamariza ibikorwa byabo ku buryo binakekwa ko aba na bo baba bari mu gakino ko gukomeza kugaruka mu matwi y’abakunzi babo ndetse banakomeza kwamamaza indirimbo zabo dore ko hari iyo Ariel Wayz aherutse gushyira hanze mu gihe Juno Kizigenza na we hari iyo yitegura gusohora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Next Post

Abafashwe basengera mu gishanga bibukijwe ko ntaho Imana itaba ko no mu rugo bahasengera

Related Posts

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

Balancing full-time job/studies with passion projects: Stories of Kigali youth chasing dreams after 5pm

by radiotv10
09/12/2025
0

In Kigali today, many young people are rewriting what it means to work, hustle, and build a future. The city...

IZIHERUKA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye
MU RWANDA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafashwe basengera mu gishanga bibukijwe ko ntaho Imana itaba ko no mu rugo bahasengera

Abafashwe basengera mu gishanga bibukijwe ko ntaho Imana itaba ko no mu rugo bahasengera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.