Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kabila yibiye ibanga Tshisekedi wamusimbuye agaragaza amahitamo atatu asigaranye
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije Felix Tshisekedi wamusimbuye, ko asigaranye amahitamo atatu, arimo kwegura ibintu bitaramubana bibi kurushaho.

Joseph Kabila umaze ukwezi asubiye mu Gihugu yabereye Perezida nyuma y’umwaka n’igice ari mu buhungiro, yari yahise yerecyeza mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rihanganye na Leta ya DRC.

Uyu munyapolitiki wavuze kenshi ko Igihugu cyabo kiri mu kangaratete kubera imiyoborere mibi idashoboye yakiganishije mu bibazo uruhuri, yongeye kwibutsa Perezida wacyo, Felix Tshisekedi ko ari we nyirabayazana w’ibibazo byose byugarije Abanyekongo.

Mu mahitamo atatu, Kabila yavuze ko Tshisekedi asigaranye “nubwo igihe kiri kumusiga.” Yavuze ko harimo “Kwegura mbere yuko ibintu biba bibi kurushaho ngo ubwabyo ari byo bibimutegeka.”

Yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi afite amahitamo yo “Kwemera ibiganiro by’ukuri, adashyizemo uburyarya” bw’uriwiyerurutso ndetse no kudashyira imbere inzira z’intambara, kandi “akamenya ko amateka agaragaza ko urugamba atari ukururwanisha amagambo.”

Joseph Kabila wasubiye muri DRC mu mpera z’ukwezi gushize, aho yahise yerecyeza mu Mujyi wa Goma, yari amaze iminsi yakira abo mu matsinda atandukanye, agamije gukusanya ibitekerezo avuga ko bizamufasha gutanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

Amakuru avuga ko ubu Joseph Kabira ari mu Mujyi wa Bukavu na wo ugenzurwa na AFC/M23 nyuma yo kwerecyezayo mu ibanga rikomeye, aho biteganyijwe ko na ho azagirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Rwanda’s youth urged to seize investment opportunities at Capital Market Youth Forum 2025

Next Post

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

Eng.-More details announced about the conspiracy by FARDC and FDLR against Banyamulenge

by radiotv10
07/08/2025
0

Moïse Nyarugabo, a former DRC Minister and advocate for Kinyarwanda-speaking Congolese, has condemned recent attacks on the Banyamulenge by a...

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

Hatangajwe amakuru arambuye ku mugambi mubisha FARDC na FDLR bafitiye Abanyamulenge

by radiotv10
07/08/2025
0

Me Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa DRC, yamaganye ibitero bikomeje kugabwa n’abahuzamugambi bahuriyemo FARDC, FDLR na...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

08/08/2025
Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.