• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe inshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Francis Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wahawe inshingano zo kuba Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu bahawe inshingano, harimo Umunya-Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo, wagizwe Umujyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, mu bijyanye n’ingufu, ndetse akazabibangikanya no kuba umwe mu bagize akanama gashinzwe politiki muri Perezidansi.

Uyu wagize imyanya inyuranye mu Gihugu akomokamo cya Burkina Faso, akaba yaranabaye na Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo wacyu hagati ya 2021 na 2022, ubu akaba yahawe inshingano muri Perezidansi y’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda kizwi nka RAEB.

Mu bandi bahawe inshingano, barimo Jean Bosco Mugiraneza wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Jack Ngarambe, wagize Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere imijyi, n’ibijyanye n’imyubakire muri iyi Minisiteri, Gemma Maniraruta, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amazi n’Isukura, na Emmanuwel Nuwamanya, we wagizwe ushinzwe gusesengura igenamigambi.

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) na ho hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Emmanuel Ahabwe wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya gahunda yo kubaka inzu zidahenze.

Ni mu gihe Patrick Emille Baganizi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Imari yo gusana imihanda (RMF).

Mu bandi bahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri, barimo Kaboneka Francis wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hagati ya 2014 na 2018, ndetse na Thadee Tuyizere wigeze kuba Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, bagizwe ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

ABASHYIZWE MU MYANYA BOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twenty =

Previous Post

Kwibuka30: RGB igaragaza ko ubutegetsi bubi nk’ubwateguye Jenoside budashobora kongera kubaho mu Rwanda

Next Post

Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Rwanda: Abahinzi b’icyayi bahishuye ikiri ku isonga mu bituma bakiri kuri 50% y’umusaruro bifuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.