Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko abavuga ko uyu Muryango ugira igitugu kubera uburyo ushyigikirwa n’Abanyarwanda benshi, baba birengagije ibyiza wabakoreye uzanakomeza kubagezaho, ku buryo aramutse ari ubasubiza yababwira ko niba ari ibyo bita igitugu, atabyicuza, kuko ari yo yazaniye Abanyarwanda ibyiza batigeze bagira.
Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo yiyamarizaga mu Karere ka Gasabo ahari hateraniye Abanyamuryango barenga ibihumbi 300 bari baje kumwakira.
Yagarutse ku mateka y’u Rwanda yabanje kuruyobya, akaza kurworeka, ariko akaza gukosorwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi washyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda butagira uwo buheeza.
Ariko ibi byose byabaye kuko hari abitanze ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima, ku buryo nta muntu ukwiye gukinisha iyi politiki abantu baharaniye kugeza no kuyimenera amaraso.
Ati “Tubikora ku buryo bwa bundi tujya tuvuga bw’ubudasa, Abanyarwanda dufite ubudasa, n’abandi bafite ubwabo, njye ndavuga ubwacu. Ubudasa bwacu, n’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya, mu gihe cy’amatora, n’ahandi hose twagiye baza bangana nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki abantu umwiryane uba ari wose, ndetse uwo mwiryanye abantu baragiye bawuhindura ko ari wo Demokarasi.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ibyo bamwe bita Demokarasi ubundi bidakwiye kuba ari byo, atanga urugero rw’amashyaka yariho mbere ya Jenoside, aho bamwe mu Banyarwanda bishe abandi bavuga ko ari uko badahuje, bikitwa ko na byo ari demokarasi.
Ati “Nabyo abenshi babyita ko ari Demokarasi. Ni ko bizwi, bavuga ko ari Demokarasi ngo abantu bari barakaye, iyo urakaye ukica uwo urakariye cyangwa uwo wanga, abantu baragiye na byo babihindura demokarasi.”
Yavuze ko ayo mateka ari yo FPR-Inkotanyi yaciye, ndetse igahuriza hamwe Abanyarwanda ku buryo benshi bayiyobotse, ariko nabyo bikaba bitanyura bamwe batumva uburyo uyu Muryango ushyigikirwa ku rwego ruhanitse nk’uru.
Ati “Ariko abantu bakavuga ngo ‘FPR ifite igitugu kuba ikurikiwe n’abantu banga gutya’. Niba ari cyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe. Igitugu kivamo abantu kubana batarigeze babana bicana, bangana, baranagize na Jenoside nk’iyo twagize hano ukagira abantu bakajya hamwe bakumvikana bagateza imbere Igihugu cyabo, wabaha uburyo bwo kugira ngo bahitemo bakore amatora ya Politiki bashaka y’abayobozi bashaka, ukavuga ngo ni igitugu kubera uko ari ubudasa budasa n’ubwawe, ibyo njye nababwira ko mu mateka u Rwanda rwandika n’ibyo birimo.”
Yanasabye Abanyarwanda kandi kudatega amatwi abababwira ko ibi ari icyaha. Ati “Nta cyaha kirimo, ni ubudasa, ni ubumwe bw’Abanyarwanda aho butigeze buba, ni amateka ahinduka akava ahabi akajya aheza.”
Yongeye kugaruka ku batuka u Rwanda barunenga amahitamo yabo, asaba Abanyarwanda kubima amatwi. Ati “Kudutukira ubudasa bwacu? Rwose bajye badutuka gusa, nibarangiza batwirinde. Igihugu gishyize hamwe, kidasiga uwo ari we wese inyuma, politiki imeze ityo, ntako isa, ni yo dukwiye kugira.”
Naje kubasaba amawi kandi nzi ko nyafite
Paul Kagame yavuze ko kandi ibi byose byakozwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi byo kubaka Igihugu, ari yo mpamba yazanye aje kubasaba amajwi kandi ko yizeye ko bamaze kuyamuha.
Ati “Ni cyo cyanzanye hano, naje kubasaba amajwi, nzi ko nyafite mwayampaye…Njye ntabwo naje kubasaba, naje kubashimira, naho ibindi bireke kuturangaza, rwose twikorere ibitureba.”
Abaturage mu majwi yo hejuru, bati “Tuzagutora ijana ku ijana” Na we ati “Rwose naryo ndaryakiriye kandi nzi ko hari abatarimenyereye. Hari abavuga ko ijana ku ijana abarigize igitutsi, ntaryo bashoboye, ntaryo babona.”
Yavuze ko iryo jana ku ijana rifite igisobanuro, ati “Rivuze ubudasa, rivuze politiki yahindutse ikava mu macakubiri ikava mu bwicanyi ikajya mu kubaka Igihugu, Abanyarwanda bakaba bari hamwe.”
Yavuze ko izo mpinduka ziririmbwa n’amahanga, na zo zizagenwa n’Abanyarwanda igihe bazabishakira. Ati “Aho Abanyarwanda bazashakira mwebwe, aho muzashakira kugira ubundi budasa, ibyo rwose mubifitiye uburenganzira.” Abaturage na bo bati “Ni wowe ni wowe ni wowe.”
Isezerano
Chairman wa FPR-Inkotanyi kandi yaboneyeho kumenyesha Abanyarwanda ko impinduka babonye muri manda zabanje, bazakomeza kuzibona ndetse aboneraho gusezeranya abatuye Akarere ka Gasabo kuzabagezaho bimwe mu byo bifuza.
Ati “Ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa kihuse kandi nifuza ko kizihuta, hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha w’igitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba byanga bikunze. Ibyo ndabisezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15.”
Chairman wa FPR yagarutse ku byavuzwe n’Abanya-Gasabo, abasezeranya ko n’ibindi bifuza, bizabageraho kandi byose bikazaza ari byiza kurusha ibyagezweho.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, asigaje kwiyamamariza kuri site imwe y’i Bumbogo mu Karere ka Kicukiro, itahiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.
RADIOTV10