Abagabo batatu bivugwa ko bari bagiye kuyungurura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, babonetse mu mugezi wa Rwobe wo mu Karere ka Kamonyi, bose bapfuye, aho bikekwa ko bishwe n’umuvu w’amazi y’imvura nyinshi yaguye.
Ba nyakwigendera, barimo uw’imyaka 26 y’amavuko, na bagenzi be bari bafite imyaka 20, bakaba babonetse muri uyu mugezi wa Rwobe uri mu rugabano rw’Umurenge wa Ngamba n’uwa Rukoma, yombi yo mu Karere ka Kamonyi.
Imibiri y’aba bagabo, yabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022 nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye muri aka gace, bikaba binakekwa ko bishwe n’umuvu w’amazi y’iyi mvura.
Uko ari batatu bari batuye mu gace kamwe dore ko bari batuye mu Kagari ka Bugombe mu Murenge wa Rukoma muri aka Karere ka Kamonyi.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko hahise hatangira ibikorwa by’iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’aba baturage.
Dr Nahayo yaboneyeho kwihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, anasaba abantu kutishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko byumwihariko ibi byo gucukura amabuye y’agaciro, ati “kuko iyo babikoze nabi bigira ingaruka mbi bikaba byabatwara n’ubuzima.”
Nyuma yuko imirambo y’aba bagabo ibonywe n’abaturage na bo bagahita babimenyesha inzego, yahise ijyanwa ku bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ishyikirizwe imiryango yayo kugira ngo ibashyingure.
RADIOTV10