Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Igikekwa ku musaza basanze yapfuye yanakaswe bimwe mu bice

radiotv10by radiotv10
22/02/2025
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 68 wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yapfuye ndetse yakaswe bimwe mu bice by’umubiri we, bikaba bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Uyu musaza wo mu Mudugudu wa Mataba Nord, mu Kagari ka Jenda, mu Murenge wa Mugina, umurambo we wabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.

Ababonye umurambo we, bavuga ko basanze hari ibice by’umubiri byari byakaswe, nk’ikiganza ndetse n’ibyo mu isura, netse ari na byo bahereyeho bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bakanamushinyagurira.

Iperereza ryahise ritangira ku cyaba cyahitanye nyakwigendera, ndetse abantu bane bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’agashinyaguro.

Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe hagikirwa iperereza kugira ngo bakorerwe dosiye y’ikirego cyabo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wavuze ko nyuma yuko hamenyekanye urupfu rwa nyakwigendera, hahise hatangira gukorwa iperereza

Yagize ati “Polisi yafashe abagabo bane bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe iperereza rigikomeje.”

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + two =

Previous Post

Kirehe: Bahishuye intandaro yo kuba igikorwa bari bitezeho kubakiza cyarababereye igihombo

Next Post

Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize

Related Posts

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, rugaragaza...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze
MU RWANDA

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize

Rwamagana: Barashinja ubuyobozi bwa Koperative kutuzuza isezerano ry’ibyo bemeranyijweho mu myaka 15 ishize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro birambuye ku kirego u Rwanda rwarezemo u Bwongereza n’impamvu rwabikoze

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.