Umusaza w’imyaka 68 wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe yapfuye ndetse yakaswe bimwe mu bice by’umubiri we, bikaba bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Uyu musaza wo mu Mudugudu wa Mataba Nord, mu Kagari ka Jenda, mu Murenge wa Mugina, umurambo we wabonetse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Ababonye umurambo we, bavuga ko basanze hari ibice by’umubiri byari byakaswe, nk’ikiganza ndetse n’ibyo mu isura, netse ari na byo bahereyeho bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bakanamushinyagurira.
Iperereza ryahise ritangira ku cyaba cyahitanye nyakwigendera, ndetse abantu bane bakaba bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’agashinyaguro.
Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe hagikirwa iperereza kugira ngo bakorerwe dosiye y’ikirego cyabo.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wavuze ko nyuma yuko hamenyekanye urupfu rwa nyakwigendera, hahise hatangira gukorwa iperereza
Yagize ati “Polisi yafashe abagabo bane bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe iperereza rigikomeje.”
Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
RADIOTV10