Kamonyi: Polisi yafunze umuyobozi wo mu ishuri ry’Abapadiri wahanishije umunyeshuri inkoni akamukomeretsa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yataye muri yombi umuyobozi wo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, uvugwaho guhana abanyeshuri abakubita inkoni akabakomeretsa.

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022, igaragaza umwana w’umukobwa wakomerekejwe n’inkoni ku itako.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru Munyaneza Theogene washyize iyi foto bwa mbere kuri Twitter, yagize ati Iri hohoterwa ry’abanyeshuri mu karere ka Kamonyi mu kigo cya St Ignace-Mugina, rifatwa rite!? Ese inkoni ziracyemewe mu mashuri?”

Umunyeshuri wakubiswe [photo/Twitter-Munyaneza Theogene]
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’u Rwanda yahise igira icyo itangaza, igira iti “Ucyekwa kugira uruhare mu gukubita uyu munyeshuri yafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa.”

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 avuga ko uyu munyeshuri atakubiswe ari umwe ahubwo ko yakubitanywe n’abandi babiri ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi bazira kuba bari banze kujya kwiga nk’abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri bagiye kuri irishuri nyuma yo kumenya iby’iki kibazo.

Yagize ati Batubwiye ko abana bakubiswe ari batatu (3) kandi yahise abirukana batashye iwabo.”

Iri shuri rya Saint Ignace-Mugina ni irya Kiliziya Gatulika rikaba risanzwe riyoborwa n’Umupadiri.

Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yatangaje ko ibi byakorewe aba bana ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize iti “Turasaba RIB gukemura iki kibazo yitaye ku kuba ibyakozwe ari icyaha kandi ikita ku bihano bibabaza umubiri bikomeje kwiyongera mu mashuri bikaba biri no mu bikomeje gutuma imibare y’abana bava mu ishuri yiyongera.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Dukundane Eulade says:

    Yoooo!! Birababaje nukuri.Ndabona kwigisha asigaye arisereri.uwo muvandimwe wafunzwe niyihangane kko ntiyari yabigambiriye .

Leave a Reply to Dukundane Eulade Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru