Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi wa SACCO yo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, arakwaho kwakira miliyoni 3,5 Frw z’abanyamuryango bari baje kuyabitsa, akayakubita umufuka, akaza kuyagarura nyuma yo kumenya ko yatahuwe.

Ni umukozi usanzwe ari umubitsi muri SACCO ya Mbonezisonga yo muri uyu Murenge wa Musambira, aho ibyo akekwaho byabaye tariki 11 Kanama 2023.

Amakuru avuga ko uyu mubitsi yakiriye amafaranga y’abanyamuryango bari baje kuyabitsa, ndetse akandika ko yageze kuri konti zabo, ariko ntiyayajyana mu isanduku y’iki kigo cy’imari.

Iyi myitwarire yagaragajwe n’uyu mukozi wa SACCO, inengwa na bamwe mu banyamuryango bayo, bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye, kuko asanzwe ahembwa ayo yakoreye, atari akwiye gushaka kwiba amafaranga ya rubanda.

Umwe yagize ati “Niba bemeye kuguha akazi, bakaguha umushahara, ugahindukira ugashaka kwiba amafaranga y’umuturage, ntabwo uba waranyuzwe, ni ukugaragaza inda mbi.”

Higiro Daniel, usanzwe ari Umucungamutungo w’iyi SACCO Mbonezisonga, yatangaje ko iki kibazo cyabayeho cy’umubitsi washatse kwiba ariya mafaranga, ariko nyuma y’iminsi abiri amenye ko ari gukurikiranwa, akayagarura.

Yagize ati “N’ubundi amafaranga arabyemera ko yayakiriye ariko ntiyayageza mu isanduka. Nyuma icyahise gikurikiraho, nakoze raporo nyishyikiriza ubuyobozi, ubuyobozi bufatira ibyemezo byo kumuhagarika mu kazi.”

Uyu mucungamutungo w’iyi SACCO, avuga ko hagikusanywa ibimenyetso kugira ngo uriya mukozi agezwe mu butabera, akaboneraho kwizeza abanyamuryango b’iki kigo cy’imari ko, ubu amafaranga yabo atekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Kigali: Uko byagenze ngo afatanwe ibintu bibiri bitemewe yabanje gukekwaho kimwe

Next Post

Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira

Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.