Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu rugo rw’abandi ari mu gikorwa cyo mu buriri n’umugore utari uwe, bamwaka amafaranga ngo bamubikire ibanga arayimana bituma hitabazwa inzego.
Uyu muyobozi usanzwe ari Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage [SEDO] w’Akagari kamwe ko muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2022.
Yafatiwe mu rugo rw’abandi ruherereye mu Mudugudu wa Ruyumba mu Kagari ka Kabashumba, ubundi abamufashe bamusaba amafaranga ngo bamuhishire ibanga ariko arayabima.
Ibi byatumye hitabazwa inzego ndetse n’abaturage bahita baza ari benshi biteza akaduruvayo.
Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene yavuze ko kubera ko byari bikomeje guteza imvururu, yaba uwo mugabo ndetse n’umugore babafatanye bahise babashyikiriza polisi.
Yagize ati “Twabashyikirije inzego za Polisi kugira ngo dutange umutekano w’abaturage, hanyuma uwaba afitemo inyungu wese atange ikirego.”
Abaturage bamwe bo muri aka gace bavuze ko uyu muyobozi asanganywe izi ngeso zo gushurashura mu bagore ndetse ko hari n’abagore bafite abagabo ajya aca inyuma, gusa yari atarabifatirwamo na rimwe.
Uyu mugore bamufatanye nta mugabo uzwi asanzwe afite, ndetse hari n’amakuru avuga ko ari umutego yari yatezwe kugira ngo bamuce kuri iyi ngeso.
RADIOTV10