• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

radiotv10by radiotv10
02/07/2021
in SIPORO
0
Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021 guhera saa kumi n’imwe zuzuye ku masaha y’i Dar Es Slaam (17h00’) bizaba ari saa kumi ku masaha y’i Kigali (16h00’), ruraba rwambikanye hagati ya Simba SC na Yanga SC mu isibaniro ry’ibigugu. Ibrahim Ajibu Migomba yabuze mu mwiherero wa Simba SC.

Ku ruhande rwa Simba SC kuri ubu biravugwa ko abakinnyi barimo Jonas Gerald Mkude na Ibrahim Ajibu Migomba batazaboneka muri uyu mukino.

Jonas Mkude ari mu bihano by’igihe kitazwi mu gihe amakuru ava i Dar Es Slaam ahamya ko Ibrahim Ajibu Migomba yaburiwe irengero kuko yasohotse mu mwiherero akajya ahantu ahantu hataramenyekana.

Undi mukinnyi wa Simba SC utari mu mwiherero ni Perfect Chikwende wagiye mu butumire bw’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kwitegura imikino ya COSAFA 2021.

See the source image

Ibrahim Ajibu Migomba yatorotse umwiherero wa Simba SC mbere y’uko bahura na Yanga SC

Ku ruhande rwa Yanga SC ntabwo bafite Balama Mapinduzi utarakira neza imvune yagize mu 2020 kimwe n’umunyezamu Boniface Metacha Mnata uri mu bihano.

Ni umukino uzakinwa mbere y’uko n’ubundi aya makipe azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu (Azam Sports Federation Cup 2021), umukino uzakinwa tariki 25 Nyakanga 2021.

Ni umukino ikipe ya Simba SC izakina iri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona 2020-2021 n’amanota 73 mu mikino 29 mu gihe Yanga SC ari iya kabiri n’amanota 67 mu mikino 31. Azam FC ni iya gatatu n’amanota 64 mu mikino 32 imaze gukina.

See the source image

Rally Bwalya wa Simba SC hagati ya Bakary Super Nondo Mwamnyeto (3) na Farid Moussa Mallick (17)

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Simba SC:

Aishi Salum Manula (GK)

2.Shomari Salim Kapombe

3.Mohammed Hussein Zimbwe Jr

4.Joash Onyango Auchieng

5.Serge Pascal Wawa

6.Taddeo Lwanga

7.Mzamiru Yassin Said

8.Clatous Chota Chama

9.Bernard Morrison

10.Jose Luis Miquissone

11.John Raphael Bocco (C)

Yanga SC:

1.Farouk Shikalo (GK)

2.Kibwana Ally Shomari

3.Abdallah Shaib Ninja

4.Bakary Nondo Mwamnyeto

5.Yassin Mustafa

6.Mukoko Tonombe

7.Feisal Salum Abdallah “Fei Toto”

8.Saido Ntibazonkiza

9.Tuisila Ossien Kisinda

10.Deus David Kaseke

11.Yacouba Sogne.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 1 =

Previous Post

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

Next Post

Iranzi Jean Claude na bagenzi be bazamuye Pharco FC mu cyiciro cya mbere

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Iranzi Jean Claude na bagenzi be bazamuye Pharco FC mu cyiciro cya mbere

Iranzi Jean Claude na bagenzi be bazamuye Pharco FC mu cyiciro cya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.