Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karidinali wo muri Congo yavuye mu Rwanda ashimira Guverinoma yarwo anavuga ku byari byamuzanye

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Karidinali wo muri Congo yavuye mu Rwanda ashimira Guverinoma yarwo anavuga ku byari byamuzanye
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Fridollin Ambongo Besungu wasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yashimiye Kiliziya Gatulika na Guverinoma by’u Rwanda uburyo yakiriwe, anavuga ko ibyavuye mu nama yari yamuzanye.

Karidinali Fridollin Ambongo Besungu wari mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, aho yari yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), yasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Mbere yo gusubira i Kinshasa muri Gihugu cye cya RDC, Karidinali Ambongo yatanze ubutumwa bw’uko iyi nama yagenze ndetse n’intego yayo.

Karidinali Ambongo unayobora iri Huriro, yavuze ko iyi nama yahuje Abaperezida bose ba Komite Ihoraho yaryo n’Ubunyamabanga bukuru bwaryo, yari igamije gusuzuma uko Kiliziya Gatulika muri Afurika ihagaze mu ruhando mpuzamahanga ku Isi.

Ati “Twasesenguye ishusho mu mpande zose za Kiliziya, mu mutekano, mu bukungu ndetse no muri Politiki mu karere kose ka Afurika. Nanone kandi twanasuzumye uko ibintu byifashe mu karere k’ibiyaga bigari, ari na ko tubarizwamo karimo ibibazo by’amakimbirane tubona mu burasirazuba bw’Igihugu.”

Yavuze kandi ko iyi nama yari ifite intego nyamukuru y’imyiteguro y’Inteko Rusange ya Kiliziya Gatulika muri Afurika izabera mu Rwanda umwaka utaha, ndetse abitabiriye iyi nama bakaba bararebye uko imyiteguro ihagaze.

Ati “Ubwo ngiye gutaha mvuye i Kigali, ndagira ngo mvuge ko abagize Komite Ihoraho ko twanyuzwe n’ishusho y’imyiteguro twagaragarijwe iduha icyizere ko Inteko izabera hano umwaka utaha, izagenda neza.”

Mu butumwa bwanditse kandi yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karidinali Ambongo yagize ati “Ikindi kandi ndashimira abayobozi ba Kiliziya n’aba Guverinoma mu Rwanda, uburyo batwakiriye ndetse n’imyiteguro yo kwakira Inama yacu izaba muri Nyanga 2025.”

Karidinali Ambongo ubwo yari akigera mu Rwanda, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yanagarutse ku mubano w’Ibihugu bitatu by’ibituranyi, u Rwanda, DRC n’u Burundi, avuga ko nubwo urimo igitotsi, ariko “ababituye bo ntakibazo bafitanye.”

Karidinali Fridollin Ambongo yasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda

Yashimiye uburyo Kiliziya Gatulika yiteguye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + sixteen =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zigiye kuba muri Pansiyo yazamuraga impaka mu Rwanda

Next Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukurikiranyweho kwiyita Umupolisi akabikoresha ibyavuyemo ibyaha

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukurikiranyweho kwiyita Umupolisi akabikoresha ibyavuyemo ibyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.