Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo w’inzu zigeretse, bavuga ko barara kuri sima bagasasa ibyatsi, amashashi cyangwa amakarito, mu gihe ngo bimuwe babwirwa ko bazasangamo ibikoresho byose.

Aba baturage bimuwe kubera ubuhinzi bw’icyayi, babwiye RADIOTV10 ko abaturage bagenzi babo bakeka ko babayeho neza nyamara atari ko biri kuko bamwe muri bo badafite ibyo kuryamira.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba baturage, avuga ko benshi bakiryama kuri nyakatsi mu gihe hari n’abaryama kuri sima gusa.

Umwe urara ku ishashi, yagize ati “Iyi ni yo saso ngira muri uru rugo. None naryama kuki? njye n’abana banjye babiri turyama hano, iyo bwije ndakurura nkarenzaho nkaryama.”

Mugenzi we yavuze ko abafite imbaraga bajya gushaka ibyatsi bararaho, ati “Dusakuma akiri [ibyatsi] tukaza tukarambikaho ibifuka.”

Bavuga ko nubwo barara kuri sima, bimuriwe muri izi nzu babwirwa ko nibahagera bazahasanga ibikoresho byose birimo n’amasaso, ariko bahageze baraheba.

Undi ati “Batwemereye ko inzu tuzazitahamo dusangamo salo intebe, ibitanda, ameza, byose ntakibazo, ni ko batubwiraga, ariko ugenzuye muri aya mazu wasanga bamwe barara ku makarito.”

Undi yagize ati “Yewe batubwiraga ko tuzasangamo n’amateleviziyo ngo tuzajya tureba n’amateleviziyo n’ibitanda ngo na za metela.”

Bimuriwe muri etaje babwirwa ko bazasangamo ibikoresho byose

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nigabire Theophile yabwiye RADIOTV10 ko aba baturage batigeze bizezwa ibyo bikoresho bavuga kuko batatujwe nk’abatishoboye ahubwo ko bimuwe ku nyungu rusange bakanahabwa ingurane z’imitungo yabo.

Yagize ati “Abantu batujwe hariya, imitungo yabo yose yari yishyuwe, ubundi mu byukuri umuntu warebye kure, yabashaga gufata amafaranga ahawe y’imitungo ye y’ubutaka bwe, akagura agasalo n’akamatola ko kuryamarira.”

Avuga ko mu batujwe muri uyu mudugudu, harimo n’abahawe ingurane z’imitungo yabo zigera muri miliyoni 15 Frw.

Ati “Birababaje kubona umuntu wahawe ibintu bingana gutyo na we ari mu bantu bagaragaza ko badafite ibyo baryamira cyangwa ibyo bicaraho.”

Uyu muyobozi avuga ko niba koko hari uwabwiye aba baturage ko bazahabwa ibikoresho byose, yaba yarababeshye kuko ubusanzwe ibyo bikorerwa abaturage bimuwe kuko batishoboye bakubakirwa inzu.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. Moses Niyomukiza says:

    Nukuri leya yacu ntako iba itajyize ahubwo abaturajye nuko tutajya tureba aho ibyo ifuha bituruka icyabereka abaturage bo mubihugu tuvuga ko biteye imbere inyubako babajyenera ziba ari ntoya cyane kd nibyo bikoresho ntanakimwe bahabwa igihugu cyacu nukuri byumwihariko government y’urwanda ifite abayobozi Bari clever kd bakunda abaturajye bayo

    Icyo navuga kuribyo biryamirwa: government izashireho uburyo bwo Kuba abaturajye bajya babona ibikoresho bikenerwa mubuzima bwa burimunsi kuburyo bworoshye ibizwi nka LAYBUY bizatuma impaka nkizo zigabanuka

  2. RigobertK says:

    birababaje pe!
    ni gute wavuga ngo afate amafaranga agure matola nkaho yashatse akandi gasambu azahingamo akabona ibimutunga,
    nonese agiye kwigurira salon no kurya inyama ntiyahinduka utishoboye nyuma yuko ayo mafaranga yashira!!!!! uwo muyobozi nagorore imvugo ye kuko aarashuka abaturage ???!!!!!????

  3. Laurent Sunday says:

    None aho babaga nta bikoresho bahagiraga?bajye babasiga binogereza,Bari kwimukana ibyo

Leave a Reply to RigobertK Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru