Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA
3
Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo w’inzu zigeretse, bavuga ko barara kuri sima bagasasa ibyatsi, amashashi cyangwa amakarito, mu gihe ngo bimuwe babwirwa ko bazasangamo ibikoresho byose.

Aba baturage bimuwe kubera ubuhinzi bw’icyayi, babwiye RADIOTV10 ko abaturage bagenzi babo bakeka ko babayeho neza nyamara atari ko biri kuko bamwe muri bo badafite ibyo kuryamira.

Umwe muri aba baturage, avuga ko benshi bakiryama kuri nyakatsi mu gihe hari n’abaryama kuri sima gusa.

Umwe urara ku ishashi, yagize ati “Iyi ni yo saso ngira muri uru rugo. None naryama kuki? njye n’abana banjye babiri turyama hano, iyo bwije ndakurura nkarenzaho nkaryama.”

Mugenzi we yavuze ko abafite imbaraga bajya gushaka ibyatsi bararaho, ati “Dusakuma akiri [ibyatsi] tukaza tukarambikaho ibifuka.”

Bavuga ko nubwo barara kuri sima, bimuriwe muri izi nzu babwirwa ko nibahagera bazahasanga ibikoresho byose birimo n’amasaso, ariko bahageze baraheba.

Undi ati “Batwemereye ko inzu tuzazitahamo dusangamo salo intebe, ibitanda, ameza, byose ntakibazo, ni ko batubwiraga, ariko ugenzuye muri aya mazu wasanga bamwe barara ku makarito.”

Undi yagize ati “Yewe batubwiraga ko tuzasangamo n’amateleviziyo ngo tuzajya tureba n’amateleviziyo n’ibitanda ngo na za metela.”

Bimuriwe muri etaje babwirwa ko bazasangamo ibikoresho byose

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nigabire Theophile yabwiye RADIOTV10 ko aba baturage batigeze bizezwa ibyo bikoresho bavuga kuko batatujwe nk’abatishoboye ahubwo ko bimuwe ku nyungu rusange bakanahabwa ingurane z’imitungo yabo.

Yagize ati “Abantu batujwe hariya, imitungo yabo yose yari yishyuwe, ubundi mu byukuri umuntu warebye kure, yabashaga gufata amafaranga ahawe y’imitungo ye y’ubutaka bwe, akagura agasalo n’akamatola ko kuryamarira.”

Avuga ko mu batujwe muri uyu mudugudu, harimo n’abahawe ingurane z’imitungo yabo zigera muri miliyoni 15 Frw.

Ati “Birababaje kubona umuntu wahawe ibintu bingana gutyo na we ari mu bantu bagaragaza ko badafite ibyo baryamira cyangwa ibyo bicaraho.”

Uyu muyobozi avuga ko niba koko hari uwabwiye aba baturage ko bazahabwa ibikoresho byose, yaba yarababeshye kuko ubusanzwe ibyo bikorerwa abaturage bimuwe kuko batishoboye bakubakirwa inzu.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. Moses Niyomukiza says:
    3 years ago

    Nukuri leya yacu ntako iba itajyize ahubwo abaturajye nuko tutajya tureba aho ibyo ifuha bituruka icyabereka abaturage bo mubihugu tuvuga ko biteye imbere inyubako babajyenera ziba ari ntoya cyane kd nibyo bikoresho ntanakimwe bahabwa igihugu cyacu nukuri byumwihariko government y’urwanda ifite abayobozi Bari clever kd bakunda abaturajye bayo

    Icyo navuga kuribyo biryamirwa: government izashireho uburyo bwo Kuba abaturajye bajya babona ibikoresho bikenerwa mubuzima bwa burimunsi kuburyo bworoshye ibizwi nka LAYBUY bizatuma impaka nkizo zigabanuka

    Reply
  2. RigobertK says:
    3 years ago

    birababaje pe!
    ni gute wavuga ngo afate amafaranga agure matola nkaho yashatse akandi gasambu azahingamo akabona ibimutunga,
    nonese agiye kwigurira salon no kurya inyama ntiyahinduka utishoboye nyuma yuko ayo mafaranga yashira!!!!! uwo muyobozi nagorore imvugo ye kuko aarashuka abaturage ???!!!!!????

    Reply
  3. Laurent Sunday says:
    3 years ago

    None aho babaga nta bikoresho bahagiraga?bajye babasiga binogereza,Bari kwimukana ibyo

    Reply

Leave a Reply to RigobertK Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Nzajya gukorera ikiruhuko mu rwuri rwe- Muhoozi yavuze ko akumbuye Perezida Kagame

Next Post

Ukurikiranyweho kwica umugore wari umutwitiye abanje kumusambanya yabwiye Ubushinjacyaha ibibabaje

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Yahamijwe kwica mushiki we ahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda

Ukurikiranyweho kwica umugore wari umutwitiye abanje kumusambanya yabwiye Ubushinjacyaha ibibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.