Umusore wo mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi, uvugwago kubenga abakobwa abanje kubarya amafaranga, yagerageje kwiyahura inshuro eshatu zose byanga. Bivugwa ko abo yabenze ari bo babimuterereje.
Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru, kivuga ko uyu musore wo mu Kagari ka Nyakamira muri uyu Murenge wa Rwankuba, yari afite ubukwe bwo gusezerana mu Murenge kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022 ariko bikaza gusubikwa kubera ibyo bibazo byo gushaka kwiyambura ubuzima.
Uwatanze amakuru, yavuze ko uyu musore yabanje kwiyahura akoresheje umugozi bikanga, ubundi agahita ajya gushaka umuti wica na wo akawunywa bikanga.
Nyuma ngo yaje gushaka Lisansi ngo yitwike ndetse aranabikora ariko abaturage bamuzimya atarashya, ubu akaba arwariye ku Kigo cy’Ubuzima cya Musango muri aka Kagari ka Nyamakira.
Abatanze amakuru, bavuga ko ibyakorwaga n’uyu musore atari gusa, bagakeka ko bishobora kuba ari ibitererezanyo, aho bavuga ko abakobwa yagiye abenga abanje kubarya amafaranga ari bo bashobora kuba babiri inyuma.
Fidel Dusabimana uyobora Akagari ka Nyakamira yavuze ko aya makuru yayumvise ndetse ko akomeje kuyakurikirana.
Yagize ati “ariko byarabaye kuko hari abampamagaye babimbwira.”
Uyu muyobozi avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, yahamagaye kuri telepfone uyu musore washatse kwiyambura ubuzima, bakanavugana ariko ko nta byinshi yamubwiye.
RADIOTV10
Birababaje kumva umuntu agambirira kwiyambura ubuzima. Gusa abasore nabo bajye baba inyangamugayo bareke gukomeretsa imitima yabakobwa.