Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Mu minsi 4 Polisi yafashe abashoferi 246 bakoreshaga Telefone batwaye

radiotv10by radiotv10
10/09/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Mu minsi 4 Polisi yafashe abashoferi 246 bakoreshaga Telefone batwaye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, yafashe abashoferi 273 bakoreshaga telefone batwaye imodoka barimo 246 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka 12 zatwaye ubuzima bw’abantu zabaye muri iki cyumweru, harimo esheshatu zatewe no kuba abashoferi bariho bakoresha Telefone.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibi byatumye Polisi yongera ibikorwa byo kurwanya iyi myitwarire idahwitse ya bamwe mu bashoferi yatumye ubuzima bwa bamwe buhatakarira.

Yavuze ko muri iri genzura ryakozwe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, “mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga.”

Muri aba bantu harimo 246 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, hakaba 11 bafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi 7, mu Ntara y’Iburengerazuba hafatwa abashoferi 6, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.

SSP Irere yongeye kwibutsa abashoferi ko gukoresha telefone batwaye ari ikizira ndetse ko hari n’abajijisha bakazikoresha batazishyize ku matwi nko kuzivugiraho zirangurura (haut parleur) cyangwa bagakoresha Ecouteur.

Yagize ati “Telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe, ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda.”

Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko iri genzura rizakomeza gukorwa ku buryo abazafatwa babirenzeho bazajya bahanwa hagendewe ku biteganywa n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + two =

Previous Post

Karongi: Umusore bivugwa ko abakobwa baterereje kwiyahura yabigerageje ubugiragatu byanga

Next Post

U Rwanda n’u Bufaransa mu yindi ntambwe yo kugaragaza ukuri kuri Jenoside

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda n’u Bufaransa mu yindi ntambwe yo kugaragaza ukuri kuri Jenoside

U Rwanda n’u Bufaransa mu yindi ntambwe yo kugaragaza ukuri kuri Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.