Uwari Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyimana mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi; wegujwe nyuma yo kubaza ikibazo Umuyobozi w’Akarere, bigakekwa ko ari byo yazize, yavuze ko akeka ko bishingiye ku makimbirane afitanye na Perezida wa Njyanama y’Akagari umushinja kwanga kumugurira inzoga.
Uyu wari Umuyobozi w’Umudugudu yegujwe nyuma y’uko agejeje ku Muyobozi w’Akarere ikibazo cy’umuhanga bahora bizezwa ko uzakorwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Nsabimana Fidele ukuriye Inama Njyanama y’Akagari ka Kibilizi yeguje Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyimana, avuga ko kubaza ikibazo Umuyobozi w’Akarere biri mu mpamvu zatumye yeguzwa.
Agira ati “Ikintu cyatangaje bamwe ni ukuntu ubwo abaturage babazaga ibibazo na we yagiye kubaza nkabo. Imyitwarire yagaragaje yo kuvuga ko abayobozi babeshya abishingira kuba ngo bahora bizeza gukora umuhanda yababaje abantu, yagaragaje ikinyabupfura gike ahangara abayobozi.”
Abaturage bamaganira kure iyi mpamvu Inama Njyanama yashingiyeho yeguza Umuyobozi w’Umudugudu bitoreye, bakavuga ko ikibazo yabajije gifite ishingiro kandi ko babona nta nka yaciye amabere .
Bimenyimana Shadrack ati “ibyo ntabwo byagombye kumweguza, kuko icyo yavuze nanjye nari kukivuga iyo ngira ubushobozi bwo kuhahagarara.”
Uwihoreye Evaritse na we ati “Uriya muhanda ntabwo ukenewe? Wenda n’uwabwira abayobozi baza bakareba bagasanga ko uriya muhanda udakenewe? Ibyo yavuze byose ni ukuri uriya muhanda urakenewe.”
Muhawenayo Jonas wari umuyobozi w’uyu Mudugudu, avuga ko afitanye amakimbirane na Perezida wa Njyanama y’Akagari ku buryo akeka ko ari cyo akeka ko cyatumye amweguza yitwaje ko yabajije ikibazo.
Avuga ko ayo makimbirane ashingiye ku kutumvikana ku mafaranga Umudugudu wigeze guhabwa nk’ishimwe ryo kwitwara neza muri mituweri.
Ati “Uku kweguzwa ni ihangana riri hagati y’ubuyobozi, ariko ntabwo ari icyifuzo cy’abaturage. Ibyo navuze ni byo kandi abaturage barabyishimiye ahubwo nazize kuvugira abaturage. Hari amafaranga tutavuzeho rumwe yahawe Umudugudu we akambwira ngo ngure amayoga dukore ubusabane njyewe nkoshamo Ingobyi yo guhekamo abarwayi n’ubu irahari.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukaze Valentine ari na we wabajijwe ikibazo na n’uyu Muyobozi w’Umudugudu wegujwe, avuga ko nta ruhare yagize mu kumweguza kandi ko atigeze agiraho ikibazo ku kuba yarabajijwe ikibazo n’uyu muyobozi wegujwe.
Mu gihe hateganijwe ko hazaba amatora ngo haboneke undi muyobozi, bamwe mu baturage bifuza ko uyu wegujwe na we yazemererwa kwiyamamaza ubundi bagatora uwo bashaka.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10