Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in Uncategorized
1
Karongi: Umwarimu wari ugiye kuruhuka saa sita yishwe n’umukobwa amuteye icyuma mu mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, arakekwaho kwica umwarimu w’imyaka 63 wari ugiye mu karuhuko ka saa sita, amuteye icyuma mu mutima bapfa ideni ry’amafaranga yari amurimo.

Uyu mwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Nkoto riherereye mu Kagari ka Muhororo, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko uyu mwarimu ubwo yari agiye mu kiruhuko cya saa sita ari bwo yishwe n’uyu mukobwa wamushinjaga ko amurimo ibihumbi 18 Frw yamusigayemo ubwo uyu murezi yaguriraga amandazi abanyeshuri.

Uwimana Phanuel uyobora Umurenge wa Murambi, yavuze ko uyu mwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari we yavugaga ko amafaranga arimo uyu mukobwa ari ibihumbi 10 Frw, akanayamwishyura kuri Mobile Money.

Uyu mukobwa utanyuzwe, yabanje gutongana na nyakwigendera wari ufite imyaka 63 y’amavuko ariko undi aramuhunga ajya kwiyicarira ahamwitaruye.

Uyu mukobwa yakomeje kuzamura umujinya, asanga uyu mwarimu aho yari yicaye amutera icyuma yari yitwaje mu mufuka, undi ahasiga ubuzima.

Uwimana Phanuel yagize ati “Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kirinda, umukobwa na we twasanze abaturage bamufashe n’icyo cyuma yamwicishije bakimwambuye ahita ashyikirizwa RIB.”

Uyu mukobwa witwa Annonciata yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Gashari kugira ngo akorweho iperereza.

Uyu mwarimu w’imyaka 63, yari amaze imyaka 40 muri uyu mwuga w’uburezi, ndetse akaba yashenguye benshi barimo abo yigishije kuko bamushimira uburezi yabahaye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Christian Tuganemungu says:
    3 years ago

    Imana imuhe iruhuko ridashira
    Uwo mukobwa bamukatire urunukwiriye

    Reply

Leave a Reply to Christian Tuganemungu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Basanze imirambo itatu y’umugore n’abana be barimo uw’imyaka 3 n’ishoko ibari iruhande

Next Post

M23 iravugwaho gufata igikorwa remezo gikomeye nayo ikamburwa uduce tune yagenzuraga

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza
IBYAMAMARE

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yafashe utundi duce dushobora kuyifungurira amarembo yo gufata Rutshuru yose

M23 iravugwaho gufata igikorwa remezo gikomeye nayo ikamburwa uduce tune yagenzuraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Technology & job displacement: Are young workers in Rwanda ready for the AI/Automation Shift?

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.