Umushabitsi Kate Bashabe uzwi cyane mu by’imideri, yavuze ku mateka y’inzu y’agatangaza yubatse i Rebero mu Mujyi wa Kigali ndetse agaruka ku zindi ngingo zirimo ibyamuzweho ko akundana na Sadio Mane, ati “Mwanyiciye isoko ubu nta musore wambaza izina.”
Uyu mukobwa unazwi ku mbuga nkoranyambaga, yavuzwe cyane ubwo Ibitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo byatangazaga ko akundana na rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Sadio Mane.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Yago TV Show, yavuze ko iby’uru rukundo byavuzwe n’Abanyamakuru na we ubwe atabizi.
Ati “Uwo mubano abanyamakuru ni mwe muwuzi.”
Uyu mukobwa waganiraga n’uyu munyamakuru ashyiramo urwenya, yahise abwira Umunyamakuru ati “Mwe mwishyire hamwe munshakire umugabo mumumpe noneho mujye mumuvuga mumuzi. Mwe munshyingira abantu…”
Avuga ko kuri Sadio Mane byazanywe no kuba yari yagiye kureba umupira ikipe ye yari irimo gukina. Ati “Njyewe sinabona aho mbarega, mwanyiciye isoko, muranshakira umugabo…kuko njyewe ibi ndabirambiwe maze kwiheba.”
Akomeza agira ati “Njyewe ibintu nabyumvise nkuko na we wabyumvise. Ntabwo tuziranye [Sadio mane], maze kubirambirwa pe, maze no kwiheba pe, ibintu byo kwirirwa munshyingira abantu, munyicira isoko, ubu nta musore w’umunyarwanda wanyivugishiririza, ntawumbaza izina, barambona bakiruka bati ‘…’.”
Iyi nzu ifite amateka
Kate Bashabe uherutse kuzuza inzu igeretse i Rebero mu Mujyi wa Kigali ubu akaba anayituyemo, yagarutse ku mateka y’iyi nzu, avuga ko ari maremare.
Avuga ko kuyuzuza byamutwaye imyaka ine, ati “Amateka yayo ni maremare cyane, yari inzozi zanjye none nazigezeho.”
Avuga ko byamugoye kugera kuri iki gikorwa kuko ubwayo iyi nzu iri mu kibanza kigari gifite metero kare 1 500, cyashoboraga kujyamo inzu nyinshi.
Ati “Mama yari yanze ashaka ko dukora business ariko biriya iyo ufite inzozi, Imana ikaguha amahirwe, ubundi nifuzaga kugira mansion [inzu nini] mbere yuko nuzuza imyaka 30. Iyi nzu nayigezeho mbere yuko ngira imyaka nari naravuze.”
Avuga ko nubundi iyi nzu atayibamo wenyine ahubwo ko ateganya no kuzashyiramo abantu bamukodesha.
RADIOTV10