Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, baravuga ko mugenzi wabo wacumbikiwe mu nzu yubatswe ku bw’abakoloni, yenda kumugwaho kuko ishaje cyane, mu gihe asanganywe n’ibindi bibazo by’imibereho.
Nyiramajyambere Jacqueline yatujwe mu nzu iherereye mu Mudugudugu wa Rwinkwavu ahazwi nko mu Kizungu, zubakirwaga abari bashinzwe ibirombe by’abakoloni b’Ababiligi.
Uyu mubyeyi avuga ko kubera uburyo iyi nzu ishaje, abona ubuzima bwe buri mu kaga, kuko iyo imvura iguye, amazi abasanga mu nzu we n’abana yatanywe n’umugabo we.
Ati “Imvura idusanga aho turyamye nkaba nabura ukuntu nugama nkahagarara mu nguni kugira ngo imvura ihite, yahita nkakoropa nkongera kuryama nkatekereza ko iratugwira njye n’abana.”
Bamwe mu batuye muri izi nzu zishaje kimwe na Nyiramajyambere ndetse n’abaturanyi be, nabo bemeza ko zamaze gusaza ariko kandi bagasaba ubuyobozi gufasha uyu mubyeyi akabasha kubona aho ashyira abana be.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko ko agiye kubikurikirana akamenya uko giteye.
Ati “Twabigemzura tukamenya uko giteye, tukamenya n’ikibazo afite n’icyo yafashwa bibaye ngombwa ko afashwa.”
Nyiramajyambere Jacqueline avuga ko ubuzima bumumereye nabi agasaba ko yashakirwa uburyo yabonamo inzu ndetse ibi bituma abana be batatu batabasha kwiga bose kubera kubura amikoro.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10