Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwahakanye amakuru yavugaga ko hari umunyeshuri wiga mu ishuri riri muri aka Karere, witabye Imana nyuma yo kurangaranwa n’ubuyobozi bwaryo, bukavuga ko nyakwigendera yapfuye yiyahuye.
Ni nyuma yuko hari umuturage woherereje ubutumwa Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu avuga ku rupfu rw’uyu mwana bari bafitanye isano, wigaga mu Ishuri rya Kayonza Modern School riherereye mu Murenge wa Nyamirama, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024.
Ubutumwa bwanditswe n’uyu muturage abwoherereza Umunyamakuru, buvuga ko uyu mwana yari asanzwe arwara igifu, akaza kuremba, ari bwo ababyeyi be bohererezaga moto n’imodoka ngo bamujyane kwa muganga, ariko ubuyobozi bw’ishuri bukamwimana.
Uyu muturage akomeza avuga ko byageze n’aho umubyeyi w’uyu nyakwigendera ajya kwirebera umwana we ku Ishuri, yagerayo na we bakamumwima.
Avuga ko nyuma yuko uyu mubyeyi bamwimye umwana we, yatashye “bwacya bagahamagara wa mubyeyi ngo umwana yapfuye yiyahuye ngo kuri Muhazi.” Agakomeza yibaza agira ati “Ibyo bintu bibazwa nde?”
Nyuma yuko umunyamakuru ashyize ubu butumwa yohererejwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwagize icyo buvuga.
Mu gusubiza ubu butumwa, ubuyobozi bwa Kayonza, bwatangiye bwihanganisha umuryango wabuze uyu mwana, bukomeza bugira buti “Gusa ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri, kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.”
Mu gusubiza, Ubuyobozi bw’Akarere, bwakomeje bugira buti “Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje, asezererwa yorohewe, iby’urupfu rwe byabaye nyuma yuko yari yavuye kwa muganga, kandi ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ababyeyi iby’uburwayi bwe banakomeza kuvugana nyuma yo kuva kwa muganga.”
Ubu buyobozi bw’Akarere, bwavuze ko iperereza kuri uru rupfu rwa nyakwigendera, rikomeje gukorwa kugira ngo hatangazwe amakuru arambuye ku cyamuhitanye n’ikibiri inyuma.
RADIOTV10