Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y’urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA
0
Kayonza: Akarere katanze umucyo ku ntandaro y’urupfu rw’umunyeshuri waguye ku ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwahakanye amakuru yavugaga ko hari umunyeshuri wiga mu ishuri riri muri aka Karere, witabye Imana nyuma yo kurangaranwa n’ubuyobozi bwaryo, bukavuga ko nyakwigendera yapfuye yiyahuye.

Ni nyuma yuko hari umuturage woherereje ubutumwa Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu avuga ku rupfu rw’uyu mwana bari bafitanye isano, wigaga mu Ishuri rya Kayonza Modern School riherereye mu Murenge wa Nyamirama, witabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024.

Ubutumwa bwanditswe n’uyu muturage abwoherereza Umunyamakuru, buvuga ko uyu mwana yari asanzwe arwara igifu, akaza kuremba, ari bwo ababyeyi be bohererezaga moto n’imodoka ngo bamujyane kwa muganga, ariko ubuyobozi bw’ishuri bukamwimana.

Uyu muturage akomeza avuga ko byageze n’aho umubyeyi w’uyu nyakwigendera ajya kwirebera umwana we ku Ishuri, yagerayo na we bakamumwima.

Avuga ko nyuma yuko uyu mubyeyi bamwimye umwana we, yatashye “bwacya bagahamagara wa mubyeyi ngo umwana yapfuye yiyahuye ngo kuri Muhazi.” Agakomeza yibaza agira ati “Ibyo bintu bibazwa nde?”

Nyuma yuko umunyamakuru ashyize ubu butumwa yohererejwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwagize icyo buvuga.

Mu gusubiza ubu butumwa, ubuyobozi bwa Kayonza, bwatangiye bwihanganisha umuryango wabuze uyu mwana, bukomeza bugira buti “Gusa ibivugwa muri ubu butumwa binyuranye n’ukuri, kuko iki kibazo cyakurikiranywe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’izindi nzego, bigaragara ko umwana yiyahuye.”

Mu gusubiza, Ubuyobozi bw’Akarere, bwakomeje bugira buti “Ubuyobozi bw’ishuri bwaramuvuje, asezererwa yorohewe, iby’urupfu rwe byabaye nyuma yuko yari yavuye kwa muganga, kandi ubuyobozi bw’ishuri bwamenyesheje ababyeyi iby’uburwayi bwe banakomeza kuvugana nyuma yo kuva kwa muganga.”

Ubu buyobozi bw’Akarere, bwavuze ko iperereza kuri uru rupfu rwa nyakwigendera, rikomeje gukorwa kugira ngo hatangazwe amakuru arambuye ku cyamuhitanye n’ikibiri inyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + four =

Previous Post

Rurangiranwa usuye u Rwanda kabiri mu kwezi yavuze isomo rikomeye Isi yakwigira ku Banyarwanda

Next Post

Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro

Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.