Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bahawe ubutaka bwo guhingaho, barasaba n’ubwanikiro kuko ubwo bakoresha bwababanye buto bagereranyije n’umusaruro bateganya kuzabona.
Aba bahinzi bari kwitegura guhinga ibigori kuri Site ya Kajembe mu Kagari k’Umubugam Igihembwe cy’ihinga 2026A, baravuga ko biteguye bihagije ariko basaba gufashwa kubona ubwanikiro buzabafasha kubungabunga umusaruro wabo dore ko uburyo busanzwe bakoresha butanoze kandi byafasha kuzabungabunga umusaruro mu buryo bwiza.
Kayitesi Christine ati “Iyo dusaruye tugura ibiti tukabishinga aha, tukabisharikaho. Ubwo iyo imvura iguye birangirika.”
Undi witwa Twayigize Augustin Perezida wa Koperative Ikizere ati “Twishakamo ibisubizo tukubaka ubwanikiro bw’igihe gito tugura ibiti tugasharikaho ariko bikivaho tugahita dusenya kandi byaratwaye amafaranga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco aravuga ko mu gutegura iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A hari gahunda ivuguruye yashyizweho mu gufasha abahinzi kuri Site zivuguruye bityo ko babagezaho ixyifuzo cyabo bakaba babasha kubafasha binyuze no muri Nkunganire.
Ati “Ubu hagiyeho ingamba zihariye za Leta turimo binyuze muri gahunda ya FOBASI (Food Basket Sites) ahantu hari Site zigaragara ko zavamo umusaruro mwinshi. Hakaba hari gutangwa serivisi za Egisitansiyo n’Ikigoronome kugira ngo za site zibone ibisabwa byose zitegure n’umusaruro tuhateze uziyingere. Ubu turimo turasaba abaturage gushyiramo ingufu cyane cyane Amakoperative kugira ngo bwaba ari ubwanikiro cyangwa ubuhunikiro abafite ibyifuzo babizane.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko ikibazo cy’ubwanikiro n’ubuhunikiro hirya no hino mu Gihugu ngo kizitabwaho nyuma yo guhinga intabire ku masite yatoranyijwe kugira ngo umusaruro mbumbe w’Igihugu witezwe ungana na 5.7% uzagerweho.
Benshi mu bahinzi bitegura iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A kuri Site ya Kajembe muri uyu Murenge wa Ruramira, n’abagize Koperative Ikizere yatijwe ubutaka na Leta ngo izahahingeho ibigori, aho basabwa kongera umusaruro w’ibigori ukava kuri Toni 12 ziboneka kuri Hegitari Enye basanzwe bahingaho.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10