Abivuriza ku Kigo cy’Ubuzima cya Nyakanazi giherereye mu Muremge wa Murama mu Karere ka Kayonza, bavuga ko kubona ubavura ari ihurizo, kuko umuganga umwe uhakora, na we ari imbonekarimwe.
Abivuriza kuri iki Kigo cy’Ubuzima, bumvikana binubira serivisi bahabwa kubera ubucye bw’abaganga nyuma y’uko umwe mu baganga babiri bahakoraga, yirukanywe, none uwasigaye na we ntapfa kuboneka.
Umuturage witwa Mukansengiyumva Consolee yagize ati “Hari igihe uzana nk’umuntu urwaye wahagera ugasanga nta n’umuganga uhari. Iyo ari muri Weekend ho ashobora no kugeza nimugoroba ataraza. Kandi n’amavuriro yandi ni ukujya i Karama, cyangwa i Rubona.”
Basaba ko hakongerwa umubare w’abaganga kugira ngo barusheho kubona serivisi nk’uko bikwiye.
Mudaheranwa Jean wo muri aka Kagari ka Nyagezi ati “Ubu dukeneye ko haza nk’abandi baganga nka babiri cyangwa batatu, igihe umwe atabonetse abandi bakaba bahari.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline yavuze ko wagarutse ku muganga wirukanywe, avuga ko atagiraga ibyangombwa.
Ati “Ni byo koko uwari uhari ntabwo yari afite icyangombwa cya gitangwa na Minisiteri y’Ubuzima, arahagarara. Ni ubuvugizi rero bakaduha abandi baganga. Uhari na we ntabwo yakora iminsi irindwi. Biraza gukemuka vuba, baduhaye abandi baganga.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10