Mu gace ka Midiho mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, hiciwe Abatutsi babarirwa hagati ya 200 na 500, ariko imyaka ikaba ibaye 31 hataraboneka imibiri yabo, ku buryo abaharokokeye bavuga ko batumva icyabuze ngo ababa bazi amakuru y’aho iri ngo bayatange.
Aka gace gaherereye hafi y’ahahoze Paruwasi ya Nyagatovu mu Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Kibungo, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hiciwe Abatutsi benshi, ariko na n’ubu habuze imibiri yabo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko batumva ukuntu ababo bari kwicirwa muri aka gace ngo imibiri yabo ihite ajyanwa ahandi mu gihe cy’umwe gusa.
Bavuga ko hakwiye ubufatanye n’Akarere hagashakwa ubushobozi ku buryo n’ahari ikibuga n’inyubako nshya hacukurwa mu rwego rwo gukomeza gushakisha.
Didas Ndindabahizi ni Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kayonza, yavuze ko umwaka ushize hari uwatanze amakuru y’aho yakekaga ko hari imibiri, ndetse hagakorwa ibikorwa byo kuyishakisha ariko ikabura.
Ati “Ubwo igisigaye ubu ngubu ni ugukomeza gushakisha dushakira aho tutabashije kugera. Hari ahari ikibuga n’ahubatse Kompasiyo n’inkengero zaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko aha habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hafite umwihariko.
Ati “Umwihariko waho ni uko kuva bishwe ntabwo twari twamenya aho bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Icyo dusaba abaturage cyangwa n’ababa bazi aha hantu ni ukuba batanga amakuru kugira ngo na bo bazashyingurwe mu cyubahiro. Hano hamaze gucukurwa inshuro zirenze enye igihe cyose ubuyobozi (IBUKA) batwegereye bakaduha amakuru yaho bakeka iyo mibiri, n’ubu mu gihe twaba tubonye amakuru ahantu hose haba hakekwa ko haba hari imibiri ibyo birakorwa.”
Ubuyobozi bw’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Kayonza, bushimira ubuyobozi bwite bwa Leta mu kubafasha mu bikorwa binyuranye by’iterambere, gusa abarokokeye muri aka gace ka Midiho bakavuga ko bizabashimisha kurushaho igihe bazaba babonye imibiri y’ababo bishwe bagashyingurwa mu cyubahiro.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10