• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri

radiotv10by radiotv10
29/11/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Duterimbere Murundi ihinga umuceri mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Karambi, Akarere ka Kayonza, basaba ko bakomeza gufashwa mu iterambere ryabo ku buryo bashobora no kurushaho kubona moto zo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu Murenge wa Murundi, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku rwego rw’Akarere, ku kicaro gikuru cy’iyi Koperative.

Uwitwa Sekamana Etienne ati: “Koperative yacu igeze ahantu heza. Twaguze imodoka ebyiri zizajya zidutwarira umuceri. Kuri ubu rero, ubwo tugeze ahantu heza, turasaba ko bateza imbere umunyamuryango abonye nka moto, nk’akagare byaba byiza akagenda yishyura gahoro gahoro ahereye ku musaruro.”

Umuyobozi wa Koperative Duterimbere Murundi, Nkomeje Anastase, avuga ko hari byinshi koperative yagezeho kandi ko hari bamwe bamaze gufashwa kubona moto bishingiwe na koperative ku buryo ari ikigikorwa bazakomeza gufashamo abanyamuryango.

Ati: “Urwego twari turiho ruragenda ruzamuka. Umunyamuryango wacu ntashobora kurwarira mu rugo, tumwishyurira Mituweri, Ejo Heza, ndetse tukabaha n’inguzanyo tubishingiye mu bigo by’imari, koperative ikaba umwishingizi wabo, amafaranga akazayishyura gahoro gahoro.”

Nkomeje yavuze ko kandi hari bamwe bamaze kwigurira moto babikesha kwishingirwa mu bigo by’imari ndetse ko hari n’abatekereza kugura imodoka.

Ati: “Ku kijyanye n’uburyo bwo kubishingira kuri moto, twakoranye n’ibigo by’imari. Buri munyamuryango tumuguriza miliyoni imwe tukayimwishingiraho hanyuma akazishyura mu gihe cy’imyaka ibiri. Abamaze kugura moto ni benshi ndetse bamaze kugera ku rwego rwo kuvuga ngo ‘mbese na moto turabona zidahagije, turabona buri munyamuryango yagura n’imodoka’.”

Koperative Duterimbere Murundi ifite abanyamuryango 1906. Aba bose bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 330. Ifite inzu ebyiri zikodeshwa nibura miliyoni ebyiri ku kwezi mu Mujyi wa Kayonza ndetse n’imodoka ebyiri zikoreshwa mu kubasha umusaruro kandi na zo yinjiza nibura miliyoni zirenga ebyiri buri kwezi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abagize amakoperative bibukijwe ko inshingano ya mbere bafite ari uguteza imbere abanyamuryango ndetse n’Igihugu, kandi ko Koperative ikwiye kuba ishingiro ry’iterambere ry’abanyamuryango bayo no gukora ishoramari ribateza imbere.

Muri aka Karere ka Kayonza habarizwa amakoperative 168 yibumbiyemo abanyamuryango 10, 969 bari mu byiciro by’ubuhinzi, ubworozi, gutanga serivisi, kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori, SACCO ndetse n’andi akora ibindi bitandukanye.

Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative
Abaturage bibumbuye mu makoperative bitabiriye ibi birori

Koperative Terimbere Murundi yiyemeje kurushaho kwiteza imbere

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − thirteen =

Previous Post

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Next Post

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.