Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ibyo bakorera hafi y’ivomero bishyizwe hanze n’ababona ko bizateza ibibazo

radiotv10by radiotv10
12/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Kayonza: Ibyo bakorera hafi y’ivomero bishyizwe hanze n’ababona ko bizateza ibibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Ku ivomero ry’amazi riherereye mu gishanga cya Ntaruka kiri mu rugabano rw’Umurenge wa Gahini n’uwa Mukarange muri Kayonza, haravugwa ikibazo cy’umwanda w’abaza kuhavomera babura aho biherera, kuko nta bwiherero buhari, ubundi bakikinga hafi yaryo.

Iki kibazo kigaragazwa n’abazamu barinda iri vomero, ryubatswe kugira ngo rifashe abatuye muri iyi Mirenge yombi, ariko ngo rishobora kuzaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.

Abaturage bavuga ko nubwo bavoma amazi meza, ariko babangamiwe cyane nuko nta bwiherero buhari.

Uwitwa Nsengimana Emmanuel ushinzwe umutekano w’iri vomero ndetse n’isuku yaryo yagize ati “Dufite imbogamizi yo kuba nta bwiherero buri aha. Umuvomyi araza akabura ahantu yiherera.”

Manishimwe na we urinda iri vomero ndetse n’umurasire w’izuba uzamura amazi, na we yagize ati “Iyo umuntu akeneye kwiherera azamuka mu mudugudu, kandi harimo nk’ikirometero cyose.”

Furaha Clementine ati “None se ubwo guta umwanda mu mazi urumva ari byo? Ni ikibazo cy’umwanda dushobora kurwara n’inzoka.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RadioTV10 ko bagiye gusuzuma iki kibazo kugira ngo aba baturage babashe gufashwa kubona ubwiherero.

Ati “Twabigenzura tukareba igikenewe, noneho niba ari tuwareti ikaba yahajya. Twagenzura imiterere y’ikibazo hanyuma tukareba uburyo cyanakemuka.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean Jacques says:
    3 years ago

    Abo baturage bashwe babone aho ubwiherero Kandi bugezweho kuko bizabarinda kwandura indwara zikomoka k’umwanda!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + one =

Previous Post

RDF yamaganiye kure ubutumwa bw’ubucurano bwavugaga ingingo ikomeye kuri Congo

Next Post

Impaka zabaye ndende: Itumbagira ry’imibare y’abagabo basuzumisha ko abana ari ababo riravugwaho byinshi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impaka zabaye ndende: Itumbagira ry’imibare y’abagabo basuzumisha ko abana ari ababo riravugwaho byinshi

Impaka zabaye ndende: Itumbagira ry’imibare y’abagabo basuzumisha ko abana ari ababo riravugwaho byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.