Ku ivomero ry’amazi riherereye mu gishanga cya Ntaruka kiri mu rugabano rw’Umurenge wa Gahini n’uwa Mukarange muri Kayonza, haravugwa ikibazo cy’umwanda w’abaza kuhavomera babura aho biherera, kuko nta bwiherero buhari, ubundi bakikinga hafi yaryo.
Iki kibazo kigaragazwa n’abazamu barinda iri vomero, ryubatswe kugira ngo rifashe abatuye muri iyi Mirenge yombi, ariko ngo rishobora kuzaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.
Abaturage bavuga ko nubwo bavoma amazi meza, ariko babangamiwe cyane nuko nta bwiherero buhari.
Uwitwa Nsengimana Emmanuel ushinzwe umutekano w’iri vomero ndetse n’isuku yaryo yagize ati “Dufite imbogamizi yo kuba nta bwiherero buri aha. Umuvomyi araza akabura ahantu yiherera.”
Manishimwe na we urinda iri vomero ndetse n’umurasire w’izuba uzamura amazi, na we yagize ati “Iyo umuntu akeneye kwiherera azamuka mu mudugudu, kandi harimo nk’ikirometero cyose.”
Furaha Clementine ati “None se ubwo guta umwanda mu mazi urumva ari byo? Ni ikibazo cy’umwanda dushobora kurwara n’inzoka.”
Umuyobozi w’ Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RadioTV10 ko bagiye gusuzuma iki kibazo kugira ngo aba baturage babashe gufashwa kubona ubwiherero.
Ati “Twabigenzura tukareba igikenewe, noneho niba ari tuwareti ikaba yahajya. Twagenzura imiterere y’ikibazo hanyuma tukareba uburyo cyanakemuka.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
Abo baturage bashwe babone aho ubwiherero Kandi bugezweho kuko bizabarinda kwandura indwara zikomoka k’umwanda!