Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge  wa Kabare mu Karere ka Kayonza, uherutse gutwikirwa iduka n’abantu bataramenyekana, yongeye gukubitwa n’uwo atazi amugira intere aranamukomeretsa, none abaturage baramutabariza.

Uwitonze Eric wo mu Kagari ka Gitara muri uyu Murenge wa Kabare, avuga ko ubwo hari ijoro ari gutaha yakubiswe n’umuntu atazi, ndetse n’uwo ahungiyeho nyuma yo kuba intere, agahita yigendera.

Avuga ko ari ubwa mbere akorewe urugomo, kuko anaherutse gutwikirwa iduka, ariko kugeza ubu akaba ataramenye uwabikoze ngo anabiryozwe.
Ati “Narimo gutaha bwije ariko ntabwo bwari bwije cyane ngeze hariya kwa Sere umuntu ahita ankubita ibuye nikubita hasi, uko nahaguritse ntabwo mbizi.”

Uyu muturage avuga ko atazi icyo abantu bamuziza kuko ntawe abanira nabi. Ati “Njye nizera ko nta muntu mbangamira. Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere kuko nigeze kugira n’iduka baranaritwika. Icyo nsaba nanjye ni uko bandenganura bakareba ikintu bampohoteraho kandi ntabangamira abaturage.”

Bamwe mu baturage bavuga ubusanzwe uyu muturage ntawe abangamira ahubwo hakibazwa impamvu ahemukirwa,bagasaba ko inzego z’umutekano zahagera zigakora iperereza ry’ibimubaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana ikibazo cyy’uyu muturage.

Ati “Ni ukugenzura icyaba cyateye icyo kibazo, tugakurikirana tukamenya ngo ni bande basanzwe afitanye na we amakumbirane ku buryo na bo bajya mu bakekwaho kumugirira nabi bagakurikiranwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Next Post

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.