• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Uwatwikiwe iduka yongeye gukubitwa agirwa intere bitera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge  wa Kabare mu Karere ka Kayonza, uherutse gutwikirwa iduka n’abantu bataramenyekana, yongeye gukubitwa n’uwo atazi amugira intere aranamukomeretsa, none abaturage baramutabariza.

Uwitonze Eric wo mu Kagari ka Gitara muri uyu Murenge wa Kabare, avuga ko ubwo hari ijoro ari gutaha yakubiswe n’umuntu atazi, ndetse n’uwo ahungiyeho nyuma yo kuba intere, agahita yigendera.

Avuga ko ari ubwa mbere akorewe urugomo, kuko anaherutse gutwikirwa iduka, ariko kugeza ubu akaba ataramenye uwabikoze ngo anabiryozwe.
Ati “Narimo gutaha bwije ariko ntabwo bwari bwije cyane ngeze hariya kwa Sere umuntu ahita ankubita ibuye nikubita hasi, uko nahaguritse ntabwo mbizi.”

Uyu muturage avuga ko atazi icyo abantu bamuziza kuko ntawe abanira nabi. Ati “Njye nizera ko nta muntu mbangamira. Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere kuko nigeze kugira n’iduka baranaritwika. Icyo nsaba nanjye ni uko bandenganura bakareba ikintu bampohoteraho kandi ntabangamira abaturage.”

Bamwe mu baturage bavuga ubusanzwe uyu muturage ntawe abangamira ahubwo hakibazwa impamvu ahemukirwa,bagasaba ko inzego z’umutekano zahagera zigakora iperereza ry’ibimubaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko bagiye gukurikirana ikibazo cyy’uyu muturage.

Ati “Ni ukugenzura icyaba cyateye icyo kibazo, tugakurikirana tukamenya ngo ni bande basanzwe afitanye na we amakumbirane ku buryo na bo bajya mu bakekwaho kumugirira nabi bagakurikiranwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − six =

Previous Post

Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Next Post

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Rutsiro: Haravugwa ingeso y’ikiguzi kidasanzwe umukobwa ukuze ahonga umusore ngo amurongore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.