Mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara Karere ka Kayonza, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, birukankanye umushumba bamutera amabuye ubwo yabahungaga, agwa muri Damu ahita ahasiga ubuzima.
Uyu witwa Habimana Samuel w’Imyaka 19 bamuteye amabuye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, aho yari ari kwahira ubwatsi bw’amatungo y’umukoresha we Bahati Charles uhafite imirima.
Uyu musore yatewe amabuye n’aba bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamuziza ko abatangira amakuru kuri Polisi y’uko bacukura mu buryo butemewe ikabafata. Bamwe muri bo bafashwe, abandi baracyashakishwa.
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculee wavuze ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ati “Amakuru twamenye ni uko ahagana saa tatu n’igice zishyira saa yine batubwira ko yaguye mu Cyuzi kitwa Cyabatanzi kiri hagati y’Akagari ka Rukara n’Akagari ka Rwimishinya. Yaguyemo rero yitaba Imana twahageze nk’ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Kugeza ubu umurambo wakuwemo wajyanywe ku Bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzuma.”
Muri ako gace ka hari ibirombe bitatu byahagaritswe na RMB bya Kampani ya VUMICO birimo ibyo mu Kagari ka Kawangire no mu Kagari.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10